Amazimwe ashire!Umuhanzikazi yeruye ko ari mu rukundo n'ikirangirire Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby [WCB] ya Diamond Platnumz, Zuchu yemeje ko ari mu rukundo na boss we.

Zuchu yaciye amazimwe nyuma y'igihe kitari gito hanugwa nugwa urukundo hagati ye na Diamond ariko bose bakabihakana aho yavugaga ko ari umukoresha we (Boss) bahuzwa n'akazi gusa.

Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu muziki akaba yaje kwerura akavuga ko ari mu rukundo na Diamond.

Ni mu mashusho yanyujije kuri TikTok aho hari uwamubajije icyo Diamond ari cyo kuri we maze avuga ati "ni umukunzi wanjye, ndi mu rukundo."

Zuchu akaba yiyongereye ku mubare munini w'abagore bakundanye na Diamond Platnumz, ni nyuma ya Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Zuchu yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amazimwe-ashire-umuhanzikazi-yeruye-ko-ari-mu-rukundo-n-ikirangirire-diamond-platnumz

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)