Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ta 23 Ugushyingo 2022, nibwo ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona na Kiyovu Sports, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 13 yaje kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Muhisha Bonheur, naho igitego cya igitego cya kabiri gihita gitsindwa na Byiringiro Lague ubwo hari ku munota wa 22.
Ibyo bitego bibiri ku busa bya APR FC byakomeje guherekeza iyi kipe yambara umweru n'umukara kugeza ubwo iminota 45' yarangiye bakiyooye ku bitego bibiri ku busa.
Bavuye ku ruhuka ikipe ya Kiyovu SC yatangiranye imbaraga nyinshi isatira izamu rya APR FC, ibi byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munora wa 53 aho Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya mbere, uyu rutahizamu akaba yatsinze n'igitego cya kabiri ku munota wa 85 w'umukino, bityo amakipe asoza umukino anganya 2-2.
Kunganya uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye ikomeza kuyobora urutonde nyuma y'imikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa, kuri ubu ifite amanota 21 naho APR FC ikaba ifite amanota 18 ikaba iri ku mwanya wa gatatu.
Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga tariki 27 Ugushyingo 2022 aho izakirwa n'ikira ikipe ya Mukira VS mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Huye saa cyaneda zuzuye ( 15h00), ni mugihe Kiyovu SC yo izasura Gasogi United.
The post APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2 appeared first on RUSHYASHYA.