APR FC yigobotoye Sunrise FC bigoranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona,ikipe ya APR FC yikuye mu nzara za Sunrise FC kuko yayitsinze ibitego 3-2 kuri stade ya Kigali.

APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 7 ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka ku munota wa 7 w'umukino ndetse iki gitego nicyo cyarangije igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri,APR FC yashyizemo ibindi bitego 2 bya Mugunga Yves ku munota wa 62 na Mugisha Gilbert kuwa 78.

Icyakora umukino ugiye kurangira Sunrise FC yagarutse mu mukino bitunguranye ibona ibitego 2 mu minota y'inyongera yongewe kuri 90.

Igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe ku munota wa 2 w'inyongera hanyuma nyuma y'umunota umwe gusa Yafesi Mubiru ashyiramo ikindi.

Umukino wahise urangira ariko APR FC yari igowe cyane n'iyo minota ya nyuma.APR FC yaherukaga gutsinda Gorilla FC.

Shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu gikombe cy'isi aho APR FC izakurikizaho Kiyovu Sports gusa igiye kuba isubitswe kubera imikino ya gicuti Amavubi azakina na Sudani.

Urutonde:

1. Kiyovu Sports 20pts
2. Rayon Sports 18pts (-2)
3. APR FC 17pts (-1)

Gahunda y'umunsi wa 10

20/11: Rayon Sports v Mukura
23/11: APR FC v Kiyovu Sports



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigobotoye-sunrise-fc-bigoranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)