Arsenal yemeje abayishidikanyaho itsinda Chelsea,Aston Villa ikorera amateka kuri Man United yaherukaga 1995 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arsenal yagarutse ku mwanya wa mbere wa Premier League nyuma yo gukura intsinzi ikomeye ku kibuga Stamford Bridge itsinze Chelsea igitego 1-0.

Arsenal ikomeje kwitwa n'abakunzi ba ruhago ko ari inzovu iri mu giti,ikomeje gushimangira ko uyu mwaka utandukanya n'indi isaga 20 ishize idatwara igikombe cya shampiyona kuko iri gukora amakosa make mu mikinire.

Igitego cya Gabriel ku munota wa 63 nicyo cyahesheje ikipe ya Arsenal itsinzi yo kuri iki cyumweru yari ikeneye bituma isubira ku mwanya wa mbere.

Gabriel yatsinze iki gitego ku mupira yatanze ba myugariro ba Chelsea,bananiwe gukuraho umupira wari uturutse kuri koloneri ya Bukayo Saka.

Iminota yari yabanje,Arsenal yagize amahirwe menshi arimo amahirwe akomeye arimo umupira Gabriel Martinelli yateye uca hejuru gato y'izamu n'umutwe Gabriel Jesus yateye asigaranye n'umunyezamu wenyine uca ku ruhande.

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang wa Chelsea, wahoze ari kapiteni wa Arsenal, yananiwe kugira icyo ihindura ku ikipe ye kuko yakoze ku mupira inshuro 4 gusa mbere y'uko asimburwa ku munota wa 63.

Ku wa gatandatu, Arsenal yari yatakaje umwanya wa mbere ubwo Manchester City y'abakinnyi 10 yatsindaga Fulham ibitego 2-1,binyuze penaliti yatsinzwe Erling Haaland ku munota wa gatanu w'inyongera.

Uyu munsi kandi ikipe ya Manchester United yatsindiwe ku kibuga Villa Park ibitego 3-1 ibintu byaherukaga muri Premier League muri 1995.

Unai Emery yitwaye neza cyane ku mukino wa mbere nk'umutoza wa Aston Villa kuko yabonye intsinzi ishimishije atsinda Manchester United ibitego 3-1

Kuva mu 1995, Aston Villa ntiyari yarabashije gutsindira United ku butaka bwabo muri shampiyona, ariko binjije ibitego 2-0 nyuma y'iminota 11 y'umukino w'uyu munsi.

Leon Bailey yafunguye amazamu ku munota wa karindwi ubwo yacikaga ubwugarizi agatera ishoti rikomeye David de Gea ntakuremo umupira.

Ibintu byarushijeho kuba byiza kuri Villa nyuma yiminota itatu gusa ubwo Lucas Digne yateraga free kick nziza cyane kuri metero 25,umupira ukijyana mu izamu.

Jordan Ramsey yitsinze igitego ku munota wa 45 bituma igice cya mbere kirangira Villa iyoboye n'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49,Jordan Ramsey yatsinze igitego cya 3 cya Aston Villa ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw'amahina inyuma y'umupira yahawe na Watkins.Uko niko umukino warangiye.

Ku rundi ruhande,Ikipe ya Liverpool yabonye intsinzi ya mbere hanze y/ikibuga cyayo bwa mbere muri shampiyona y'uyu mwaka ubwo yatsindaga Tottenham ibitego 2-1 byatsinzwe na Mo Salah ku munota wa 11 n'uwa 40 mu gihe Harry Kane yaboneye impozamarira Spurs ku munota wa 70.

Ikipe ya Newcastle ikomeje gutungurana,yatsinze Southampton ibitego 4-1 ifata umwanya wa 3 n'amanota 27 inyuma ya Arsenal ya mbere ifite 34 na Machester City ifite 32.United ifite 23 mu gihe Chelsea ifite 21.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yemeje-abayishidikanyaho-itsinda-chelsea-aston-villa-ikorera-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)