Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intimba n'icyoba ni byose ku babyeyi b'Abanye-Congo, nyuma y'aho abana babo barenga 3,000 bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi.

Mu ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira kuri Televiziyo y'igihugu ku wa 3 Ugushyingo, akomoza ku mutekano muke mu Burasirazuba yagize ati 'Igihugu kiraduhamagara, gikeneye imbaraga z'abasore n'inkumi bose… Ndabashishikariza kwibumbira mu mitwe yitwara gisirikare, kugira ngo mufashe ingabo zacu mu rugamba rukomeye zirimo.'

Imitwe yitwara gisirikare Tshisekedi yavugaga, ni imwe ihabwa imyitozo n'intwaro maze ikabana n'abasivili nk'uko Interahamwe zakoraga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Iyi mitwe iba ishinzwe kwica abatavugarumwe n'ubutegetsi, guteza imvururu no gusahura ndetse no gukomeza gukwirakwiza invugo zibiba urwango ahanini zibasira Abatutsi b'Abanye-Congo, ziganisha ku mugambi wa jenoside ishobora gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Umwe mu babyeyi b'Abanye-Congo utuye mu Mujyi wa Goma (yasabye ko amazina ye ahishwa), yahuye n'abanyamakuru, amarira ashoka ku matama, ubona ko afite intimba ikomeye ku mutima.

Asepfura, yazamuye ijwi ritumvikanaga neza kubera intege nke agira ati: 'Iyi mitwe yitwara gisirikare nimara gutangizwa noneho benewacu bavuga Ikinyarwanda izabamarira ku icumu. Nta mutekano byatugezaho ahubwo bizatuma ubwicanyi bwiyongera. Uburyo Tshisekedi ari gushakamo amaboko yo kunganira ingabo ntibuhwitse.'

Ubusanzwe abasirikare bagomba kwinjizwa mu ngabo harebwe ku myaka yabo, ubuzima buzira umuze, hakanategurwa aho bazakorera imyitozo nibura nk'umwaka. Ibyo ariko bikorwa nyuma y'uko ugiye kwinjizwa yagaragaje ubushake.

Abamaze kwinjizwa bose babikoze kuko Tshisekedi yategetse. Imyaka yabo ntiyitabwaho (harimo abarengeje 30), ndetse ntibasuzumwa indwara z'akarande zishobora gutuma basiga ubuzima mu myitozo.

Umubyeyi yakomeje ati 'Abana bacu bakunda igihugu ariko si ko bose babasha gukora igisirikare. Biteye agahinda kuba bari gukukumba hatarebwe ibisabwa ku musirikare.' 

'Ubu turibaza impamvu Tshisekedi atubatse igisirikare kizima mbere y'amage, akaba yorekeye abana bacu mu mirwano FARDC isumbirijwemo na M23.'

Abanye-Congo baribaza uko abasirikare barenga ibihumbi 130 FARDC ifite bananiwe guhashya M23 ifite abarwanyi batarenga 8,000. 

Kuri bo, bakunda igihugu ariko bashenguwe bikomeye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi buha ibikoresho FDLR, umutwe w'iterabwoba uhora ubicira imiryango, ubatwikira mu nzu, ubafata ku ngufu ukabasambanyiriza abana, ndetse ugasahura umutungo kamere wa Congo.

Ku wa 18 Ukwakira, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya M23. Nyamara M23 irarwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa uko bwije n'uko bukeye.

Yakomeje ati 'Ndabaza Tshisekedi,  ni gute abana bagiye gutozwa ibyumweru bibiri bazahangana  n'abarwanyi ba M23 bamaze ibinyacumi by'imyaka mu gisikare? Ibyo FARDC yananiwe, abana bacu b'abasivili nibo bazabishobora?' 

'Imitima yacu irahagaze, ibyo turya ntibitugera ku nzoka kubera abana bacu boretswe mu ntambara bataherewe imyitozo ikwiye.'

Uyu mubyeyi yibukije Tshisekedi ko Abanye-Congo bazi ibibi by'intambara, kandi ingaruka zazo zimaze kubasaguka. 

Ati 'Imiryango yacu iheze ishyanga kubera intambara. Tubabajwe n'uko Perezida twari turangamiye ngo aduhe agahenge gato ahisemo imirwano nyamara M23 isaba ibiganiro.'

 

The post Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/atworekeye-abana-mu-ntambara-intimba-yumubyeyi-wumunye-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=atworekeye-abana-mu-ntambara-intimba-yumubyeyi-wumunye-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)