Australia yageze muri 1/16 cy'igikombe cy'isi bwa mbere mu myaka 16,Tunisia itungura Ubufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Australia yarenze amatsinda y'igikombe cy'isi ku nshuro ya mbere mu myaka 16 nyuma yo gutungura Denmark,ikayitsinda igitego 1-0

Abanya-Denmark, bari bakeneye intsinzi kugirango bagere muri 1/16 , bayoboye umukino ariko batunguwe ubwo Australia yafunguraga amazamu ku munota wa 60.

Denmark yatakaje umupira mu rubuga rw'amahina maze Mathew Leckie ashyira umupira mu izamu ryari ririnzwe na Kasper Schmeichel.

Australia yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda D n'amanota atandatu,inyum y'Ubufaransa bwabatsinze ndetse bukaba bwari bubarusha n'ibitego.

Hagati aho Denmark yasohotse muri Qatar 2022 mu buryo bubabaje kuko ijyanye inota rimwe gusa mu mikino itatu,iri no ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Ubu Australia izakina n'uwabaye uwa mbere mu itsinda C ririmo Polonye, ​​Argentine, Arabiya Sawudite na Mexico bose bafite amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere mu iri joro.Umukino uzaba kuwa Gatandatu saa 21:00.

Ku rundi ruhande,Ubufaransa bwatunguranye butsindwa na Tunisia igitego 1-0 nyuma yo kwirara k'umutoza Didier Deschamps wabanje ikipe ya kabiri kuko yari yaramaze kubona itike.

Icyakora Tunisia nubwo yatsinze,ntiyabashije kugera muri 1/16 kuko yagize amanota 4 mu gihe Ubufaransa na Australia banganya 6.

Igitego cya Tunisia cyatsinzwe na Wahbi Khazri ku munota wa 60,Ubufaransa burasatira ngo bucyishyura biranga.

Ku munota wa nyuma,Antoine Griezmann yishyuye iki gitego ariko VAR igaragaza ko yaraririye.

Ubufaransa buzahura ni iya kabiri mu itsinda C gusa amakipe yose aririmo afite amahirwe yo kuriyobora nubwo Argentina ariyo ihabwa amahirwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/australia-yageze-muri-1-16-cy-igikombe-cy-isi-bwa-mbere-mu-myaka-16-tunisia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)