Biravugwa ko Adil Mohamed yanze kugaruka mu kazi ko gutoza APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko iminsi 30 yahagaritswe yarangiye, kuri uyu wa 13 Ugushyingo APR FC yamenyesheje Umutoza Adil Mohamed ko tariki ya 14 Ugushyingo agomba kugaruka mu kazi.

Amakuru akaba avuga ko uyu mutoza wanahembewe iyi minsi 30 yahagaritswe yanze gusubiza iyi kipe niba azagaruka mu kazi.

Amakuru avuga ko Adil Mohamed atazigera agaruka ahubwo agomba gutanga ikirego muri FIFA kuko umutoza ngo aba ari mu kazi cyangwa atakarimo ko nta mutoza ujya uhagarikwa mu kazi ke.

Bivugwa ko APR FC nyuma yo kwanga kugaruka yamusabye ko basesa amasezerano akaba yakwishyurwa miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ariko akaba atabikozwa akaba ashaka ko yishyurwa amasezerano ye yose aho APR FC yamwishyura arenga miliyoni 500 FRW.

Adil yavuze ko yubaha APR FC nk'umuryango yari amazemo imyaka 3 ariko na none ngo ibyo bamukoreye binyuranyije n'amategeko bityo ko we n'abanyamategeko be bagerageje kubimenyesha APR FC ariko ntigire ikintu ibasubiza ko agiye kwicarana n'abanyamategeko be bakareba icyakorwa aho azitabaza impuzamashyiraamwe y'umupira wamaguru ku Isi, FIFA.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 APR FC yamenyesheje umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed ko yamuhagaritse mu gihe cy'iminsi 30 kubera imyitwarire itarashimishije abayobozi n'umwuka mubi wari utangiye kuza mu ikipe.

Uyu mugabo wavuze ko yahagaritswe binyuranyije n'amategeko, yaje kujya ku myitozo ariko yangirwa kwinjira i Shyorongi kuko bamubwiye yahagaritswe.

Bivugwa yafashe amashusho yangiwe kwinjira aho ikipe ikorera imyitozo kugira ngo azerekane muri FIFA ko yangiwe gukora akazi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-ko-adil-mohamed-yanze-kugaruka-mu-kazi-ko-gutoza-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)