Bwa mbere M Irene yavuze ku bakomeje kwibasira Niyo Bosco, amugenera ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi M Irene abivuze nyuma y'imini mike bimenyekanye ko yamaze gutandukana na Niyo Bosco bari bamaze igihe bakorana ndetse ari nawe ureberera inyungu z'uyu muhanzi.

Kuva itangazo ryasohoka ryemeza ko batandukanye abenshi bakomeje kwibasira Niyo Bosco bamwe bavuga ko atanyurwa ndetse ko azicuza ari nako bamwe bibasira M Irene bamushinja ubusambo ndetse no kwikunda.

Nubwo amagambo yakomeje kuba menshi aba bombi birinze kugira icyo babivgaho icyakora bagaragaza ko gutandukana kwabo mu mikoranire bidakuraho ubuvandimwe bari bamaze kubaka ariko amagambo muri rubanda akomeza kuba menshi.

Kuri iyi nshuro M Irene yavuze ko atagishoboye kwihanganira abibasira Niyo Bosco kuko ibihe arimo akeneye abantu kuruta abamusebya bakeneye indonke.

Ibi yabivuze nyuma y'ikiganiro uwitwa Djihad yakoreye kuri Youtube Chanel yitwa 3DTV akavuga Niyo Bosco anywa urumojyi ndetse ko ibyo yakoze byose yagiye abitambutsa mu butumwa yagiye atanga mu ndirimbo ze.

Ni ikiganiro kitishimiwe na M Irene nk'umuntu uzi neza Niyo Bosco ndetse asaba abantu kwirinda gukomeza kumukomeretsa.

Mu butumwa yanyujuje ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Nakomeje kwihangana ariko ibi byo birakabije!! Njye muntuke munyite ibyo mushaka byose ariko please mugerageze mwibuke ko Niyo Ari undi muntu. Munyite indyarya umugome nibindi mushaka byose ariko mwibeshyera Bosco nta Rumogi anywa ntanurwo muziho kandi mbibutse ntimumuzi kundusha. mugire n'imbabazi abasa this Kid ari Depressed nimba muri Incuti ze mwakwabaye mubizi. So ibaze ariwowe Umeze nka we nkakubeshyera ibintu nkibi ku ka Rubanda. Njye nateze umugongo nimuhondagure uko mushaka pe!! Gusa ibi muri gukora apart yo gushaka content Ni ubugome. Hejuru ya byose Twese Tuzava kuri Iyi si tubyiganiraho Niyo humura ibi uri gucamo bizashira kandi Imana Niyo izi byose niba koko Hari ibyo ntaguhaye umbabarire kandi nzineza ko uzabona ibyikubye nubasha gukomera ugaca muri ibi nk'umugabo . ukwiriye ibirenze ibi Ntusanzwe uri music machine. @niyobosco_official Ngaho mbahaye Rugari mwitukire ariko basi mugirire impuhwe This Kid . I am sorry Son ni njye wakuzanye muri Uyu mwanda 🙏 Gerageza wumve indirimbo wanditse yitwa #Nzakomora Ijambo kurindi ubundi Usenge byose bigira iherezo".



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-m-irene-yavuze-ku-bakomeje-kwibasira-niyo-bosco-amugenera-ubutumwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)