Dore Imbogo? Abakobwa 15 bakangaranyije uruga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

No mu inkono y'ibyabereye mu isi y'imyidagaduro ntabwo twakwibagirwa kubakarangira indyo izaherekeza iminsi mikuru twiyibutsa ibintu bitandukanye byagiye biba mu bisata bindukanye.

Birasanzwe ko mu myidagaduro hataburamo udushya cyangwa se ibindi bintu biba byarabaye twakibutsa abantu ababishoboye bakerekana muzitsa cyane ko umwaka aba ari munini. Byinshi byagiye bihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga cyane ko yatumye isi iba umudugudu.

Mu rutonde rw'inkuru nyinshi zisoza umwaka kuri iyi nshuro Inyarwanda yakusanyije urutonde rw'abakobwa bakangaranyije imbuga nkoranyambaga n'abandi bagiye bavugwa cyane, mu itangazamakuru biturutse ku dushya n'ibindi bikorwa byabaranze mu 2022.

Aba bakobwa barimo abasanzwe ari ibyamamare n'abandi baje muri uyu mwaka bagahita bamenyekana mu gihe gito cyane.

1. Mugabekazi Liliane

Uyu mukobwa yavuzwe cyane nyuma y'igitaramo cyatumiwemo Umuhanzi Tayc cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022. Yabanje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atavugwaho rumwe kubera ifoto yafotorewe muri iki gitaramo ndetse ayibajijweho arasubiza ngo 'Tinyuka Urashoboye'.

Nyuma yaje gutabwa muri yombi azira gukora ibiterasoni mu ruhame.

Iyi foto ni yo yatumye atabwa muri yombi ku wa 7 Kanama 2022 na Polisi yahise imushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Remera. Kuva icyo gihe yatangiye gukorwaho iperereza ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buyiregera urukiko.

Yarezwe icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akurikiranwaho icyaha, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Mugabekazi yireguye ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko hari aho yanyuze asakwa kandi atari kwemererwa kuhagera ameze atyo. Yavuze ko ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, ikote rye ryafungutse kubera kwizihirwa bityo umuntu atazi akamufotora ku mpamvu atazi.

Uyu mukobwa, ifungwa rye ryaciye igikuba ku mbuga nkoranyammbaga ndetse inkuru ye yamamara mu bitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga. Ntabwo gusa yigeze afungwa yarafunguwe ikirego cye gisa nk'ikirangiriye aho kuko nta yandi makuru menshi ye yongeye kujya hanze.



2. Dore Imbogo!

Muri Nyakanga nibwo mu itangazamakuru haje umukobwa witwa Nyiransengiyumva Valentine wavugaga ko ari mwene wabo wa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Yavuze ko ari umuhungu wa mubyara wa nyina, ariko akavuga ko ari n'umuhanzi. Yakangaranyije imbuga zitandukanye. Uyu mukobwa wataziriwe izina rya "Dore Imbogo", yatangiye kugarukwaho ubwo hajyaga hanze amashusho ye ari kuririmba mu buryo butangaje.

Byari nyuma yaho uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yari yatangiye kugaragara mu biganiro bitandukanye, cyane cyane kuri YouTube ari naho havuye amashusho ye yatembagaje benshi.

Ni umukobwa uvuka mu muryango w'abana batatu, akaba umuhererezi. Icyo gihe yavugaga ko yari amaze iminsi mike mu Mujyi wa Kigali.

Indirimbo ye yatembagaje benshi zirimo iyo yaririmbaga ati "uhu huh uh hu huh uhuh… Dore imbogo, dore Imvubu, dore Impala…"

Ni nayo yamwitiriwe.



3. Iradukunda Elsa

Uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda 2017 yavuzwe cyane biturutse ku ifungwa rya Prince Kid wateguraga Miss Rwanda. Nyuma yo gufungwa kwa Prince Kid, uyu mukobwa yegereye bamwe mu batangabuhamya batandukanye abashyiramo imyumvire yo kuzashinjura uyu musore.

Nyuma Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gutanga ubuhamya bw'ibinyoma.

Ikindi cyaha bari bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z'ubutabera. Ikindi ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Ku bw'amahirwe aba bombi baje gufungurwa.

Indi nkuru ye yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ni amashusho ye ari kumwe n'abavandimwe be n'umubyeyi wabo bari gukina umukino usekeje wo kurya ubugali, bamwe bawita umukino w'abana b'abakire.



4. Kate Bashabe

Biragoye ko mu bakobwa bakunze kugarukwaho buri mwaka waburamo Kate Bashabe umaze kumenyekana cyane mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri uyu mwaka utangira ntabwo yakunze kuvugwa cyane keretse abari bamaze igihe, bavugiraga mu matamatama inkuru zirimo iby'urukundo rwe na Sadio Mane ukinira ikipe y'Igihugu ya Senegal ndetse na Bayern Munich yo mu Budage ariko Bashabe yaje kuruhakana.

Inkuru ye yaje ari karundura ni ubwo yuzuzaga inzu ku i Rebero maze abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagacika ururondogoro. Ni inzu avuga ko yubatse imyaka ine yose.



5. Shaddy Boo

Iyo uvuze Kate Bashabe akenshi hafi aho hari na mugenzi we Shaddy Boo udasiba mu itangazamakuru kubera udutendo akunze gukora.

Uyu mubyeyi w'abana ukunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter, akenshi amashusho asangiza abamukurikira cyane se ibyo yandika kuri Twitter ni byo bikunze gutuma atava mu maso no mu matwi y'abantu.

Muri Werurwe ni bwo yatunguranye yerekana ko ari mu rukundo n'umusore w'Umunyarwanda ariko utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot; maze abantu si ukuvuga karahava.

Shaddy Boo nyuma yaho yongeye kuvugwa mu nkuru zo guhaga ka Manyinya ubwo yari we umushyitsi w'imena mu cyabereye ahitwa 'The Keza' mu Mujyi wa Kigali ubwo iyi hoteli yatangizwaga.




6. Muheto Divine

Muri Mutarama ubwo Nshuti Muheto Divine yahatanaga mu bakobwa bashakaga ikamba rya Miss Rwanda 2022 , mu majonjora yabereye mu Burengerazuba, yavugishije benshi.

Uyu mukobwa byatangiriye ku magambo yabwiwe na Mutesi Jolly ubwo yanyuraga imbere y'akanama nkemurampaka k'iri rushanwa muri iyi Ntara. Icyo gihe Jolly akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati 'Uri mwiza pe!'

Yakomeje amubaza niba asanzwe azi ko ari mwiza, gusa Muheto we yasubije ko atari abizi.

Muheto yakomeje kuba Muheto na cyane ko kuva yakwinjira mu irushanwa ku mbuga nkoranyambaga atahwemaga kuza mu biganiro bya benshi ndetse bamwe bari bamaze kumuha ikamba.

Ku wa 20 Werurwe 2022 uyu mukobwa yaje kwegukana iri Kamba ahigitse bagenzi be bari bahanganye.

Inkuru ya Muheto yabaye karundura ni iy'amajwi yagiye hanze ku 28 Mata, nyuma yifungwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni amajwi byavugwaga ko ari ay'uyu musore arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine. Mu majwi yafashwe mu buryo bw'ibanga, Ishimwe yumvikana nk'uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, we ibyo yitaga 'happiness' mu rurimi rw'Icyongereza, nyamara we yaramurwaniye ishyaka akabona ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ati "Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure."

Mu iri jwi ry'iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk'uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira.

Byarinze birangira yongeye kumuhakanira kugeza n'aho uyu musore yumvikana avuga indahiro zirimo no kubura abavandimwe be 'yasigaranye bonyine'.



7. Jolly Mutesi

Mutesi Jolly uri bari bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda yaje mu nkuru zijyanye na Miss Rwanda, ariko abanza kuryumaho. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kuzura akaboze bazana amashusho ari kuvuga akina ngo 'Prince Kid' yagize Miss Rwanda akarima ke.

Uyu mukobwa utajya acibwa intege n'amagambo y'abantu yatangiye gucicikana mu mashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamurwanira ishyaka abandi bakamutuka bamwita umugambanyi.



8. Bwiza

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bari kwitwara neza mu muziki nyarwanda ndetse ari mu bo benshi bahanze amaso ko bagiye gutanga umusanzu ukomeye mu gukomeza kuwuzamura ku rwego mpuzamahanga.

Kuva umwaka watangira kugeza uyu munsi ni umwe mu bahanzi badahwema gushyira hanze ibihangano byinshi kandi binogeye amatwi.

Ubu agezweho mu ndirimbo zirimo 'Exchange', 'My Day' yakoranye na Symphony Band, 'Ready' n'izindi nyinshi.

Muri Nzeri uyu mwaka yashyuhije abantu imitwe ubwo byavugwaga ko hari amashusho ye ari gusambana agiye kujya hanze, maze ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa aca ibintu.



9. Ariel Wayz

Kuva mu mpera z'umwaka ushize, uyu mukobwa yatangiye kuvugwa umunsi ku wundi kubera inkuru ze na Juno Kizigenza bavugaga ko bakundana. Ibyabo ntibyatinze ariko, kuko muri Mutarama batangiye guterana amagambo bitana ba mwana.

Byari nyuma y'igihe gito batangije intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku iteranamagambo ryari rikomeje hagati yabo mu gihe bari bamaze iminsi bagaragaza ibimenyetso by'uko baba bakundana.

Byatangiye muri Mutarama, Juno ajya ku rukuta rwa Instagram agatanga nimero za telefoni z'uyu mukobwa nta kuzuyaza, undi nawe biramurakaza yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza ko agiye kumwiyereka.

Yashyizeho amashusho ya Juno atangira kuvuga nimero z'uyu mukobwa muri 'live' yakoreye kuri Instagram arangije ati 'Yashyize hanze nimero zanjye? Ni igihe ukabona uwo ndiwe.'

Ubutumwa bwa Ariel Wayz bwavugishije benshi bakurikira Twitter bwakurikiwe n'ubundi yahise ashyiraho bugaragaza ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza ku rubuga rwa WhatsApp.

Aha agaragara asa n'utongana na Juno ku rubuga rwa WhatsApp amuhora kumubeshya ko ari kumwe n'umuryango we i Nyamata mu gihe undi aba abizi neza ko ari kumwe ku Gisenyi n'umukobwa w'umu-diaspora bahoze bakundana.

Ibyabo byazanye nyuma y'amezi atandatu ubumwe ari bwo bwose ahantu hose bagendana ndetse bagakunda gusakaza amafoto menshi bari gusomana n'andi menshi bajyanye ku mazi bahuje urugwiro.

Gusa bijya gushyuha,  Ariel Wayz yanditse kuri Twitter agaragaza amagambo y'uko yatengushywe mu rukundo, avuga ko yatengushywe ndetse yibeshye agaha umuntu atawukwiriye.

Juno nawe yamusubije yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko yasubiye kubaho adafite umukunzi. Ikindi cyagaragaje ko umubano wabo utifashe neza, aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Werurwe uyu mwaka Juno yashyize hanze indirimbo yise 'Urankunda'. Ijya gutangira agaragaza ko ari inkuru mpamo. Hari aririmba ati 'Niba imana izi urwo wankunze, Ese yakaretse umara intambwe, Uhora ushaka iyo si iruta izindi, iyeeee Urankunda... Wenda ntabwo nzi iyo bigana, Mbirora kenshi bikambabaza, Urarira kenshi ugasakabaka, Wayezu[Ariel Wayz] wanjye Bikambabaza.'

KANDA HANO UREBE

">

Ariel nawe aheruka kumusubiza mu yo yise "Good Luck" amwifuriza ishya n'ihirwe mu rukundo rushya azajyamo.

KANDA HANO UREBE

">"

10. Isimbi Alliance

Uyu mubyeyi uzwi nka Alliah Cool muri sinema Nyarwanda, yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2022 ubwo yari yashyizwe mu Ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b'Amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).

Uyu mukobwa usanzwe afashwa na 'One Percent International' yanavuzwe ubwo yajyaga gukorera filime muri Nigeria yitwa 'Accidental Vacation'.

Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n'ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin na Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

Bivugwa izagaragaramo n'abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri 'Seven and a Half Dates' ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we ndetse ikaba yacishwa no ku rubuga rwa Netflix.

Alliah Cool aheruka kuvugwa cyane ubwo hajyaga hanze amakuru y'uko yujuje inzu y'akataraboneka mu Mujyi wa Kigali.




11. DJ Brianne

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Gateka Brianne, yatangiye kumenyekana cyane mu bihe bya COVID-19 biturutse ku biganiro yagiye akora kuri Youtube mu bihe bitandukanye.

Yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo azwiho kuvugisha ukuri kandi buri wese akamubwirira aho ntacyo aciye ku ruhande kandi akaba umunyamahoro uhora yisekera.

Yagiye mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'akazi akora yaba kujya gucuranga hanze y'u Rwanda no mu gihe imbere. N'ubu ari kubarizwa ku mugabane w'u Burayi aho yagiye mu gitaramo na Social Mula.



12. Jeanine Noach

Ntabwo yari asanzwe azwi mu ruhando rw'imyidagaduro, yatangiye kumenyekana mu mwaka ushize ubwo hatangiraga kuvugwa inkuru z'uko akundana n'umuhanzi Cyusa.

Mu bihe bitandukanye bagaragaraga bafatanye agatoki ku kandi basohokanye ndetse bakanyuzamo bagasangiza ababakurikira amashusho bari mu gitanda basomana byacitse.

Inkuru yavugishije abatari bake mu minsi ishize, ubwo yatandukanaga na Jeanine, Cyusa w'imyaka 33 yabwiye Isimbi Tv ko uyu mugore w'imyaka 48 batandukanijwe n'urubanza yari afite kuburana, biturutse ku ndirimbo uyu muhanzi yamuhimbiye rutararangira.

Yavuze ko akundana na Jeanine yari asanganywe umugabo w'imyaka 80. Ati "Yambwiye ko afite umugabo ariko mukuru, ndetse yifuza gukundana nanjye kuko yankunze nk'umusore yikundiye mu buzima bwe, ansaba umwaka umwe wo kuba yakemuye ibibazo."

Cyusa yavuze ko yari yihanganiye Jeanine kugira ngo akemure ikibazo cy'uyu mugabo bagombaga gutandukana, bakagabana imitungo, ariko birangira wa musaza apfuye muri Mata uyu mwaka ntacyo bemeranyijeho, hitabazwa inkiko.

Uyu muhanzi yavuze ko Jeanine yatangiye imanza zo kureba iby'imitungo bari bafite n'uzayisigarana. Uru rubanza rwabaye intandaro yo gutandukana no kwica imishinga yose bari bafitanye.

Kuva uyu musaza yapfa, Jeanine yasibye amafoto yose yari afitanye na Cyusa ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuruhuka akabanza kurangiza imanza, bakabona gusubukura umubano.

Cyusa yari yarakoreye indirimbo Jeanine, gusa yaje kubwirwa ko ibyo kujya mu mashusho yayo bitagikunze, ndetse amusaba gushaka undi mukobwa yazifashisha ari nabwo yahise yitabaza Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2022.

Muri iki kiganiro Cyusa yumvikanishije amajwi ya Jeanine, aya akaba ayo yamwoherereje ubwo indirimbo 'Uwanjye' yajyaga hanze. Aya majwi yumvikanisha Jeanine arira cyane ahamya ko indirimbo 'Uwanjye' yamwiciye urubanza ku buryo aho kurusoma byahise biba bibi cyane.

Jeanine muri aya majwi aba asaba Cyusa guhagarika umubano wabo ndetse amwifuriza ishya n'ihirwe mu rundi rukundo ashobora kugira. Cyusa yahishuye ko yababajwe no gutandukana na Jeanine batabanye nk'uko bateguraga ubukwe no kubyarana.

Uyu musore yumvikana agaragaza ko atiyumvisha ukuntu indirimbo atigeze avugamo izina ry'uyu mugore cyangwa ngo amushyire mu mashusho ariyo yatuma iby'urubanza rwe mu Bubiligi aho aba ruzamo ibibazo.



13. Miss Nishimwe Naomie

Nishimwe Naomie nawe ni umwe mu bakobwa batajya babura mu itangazamakuru cyane kubera uburanga bwe ndetse na bagenzi be bazwi nka Mackenzies.

Muri Werurwe uyu mwaka uyu mukobwa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, we n'umuryango we babatijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignonne Kabera.

Miss Nishimwe Naomie muri Mata yerekanye umukunzi we yise Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia. Ni bwo bwa mbere kuva yakwambikwa ikamba yari yerekanye umukunzi we. 

Aba bombi bamaze iminsi babica ku mbuga nkoranyambaga kubera ingendo bahoramo hanze y'u Rwanda cyangwa se basohokanye mu bitaramo bitandukanye.



14. Bijoux

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya 'Bamenya', yatangiye kuvugwa muri Mutarama ubwo yarushingaga n'umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w'u Burayi.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Nyuma hatangiye gukwirakwira inkuru z'uko Bijoux yaba yaratandukanye n'umugabo ariko ntabwo byigeze bisobanuka niba ari ukuri cyangwa ibinyoma kuko bose nta n'umwe wigeze ashaka kubivugaho.


Inguma za Sandra Teta zakuye abantu imitima 


Kuva mu 2018 Sandra Teta yavuye mu Rwanda ajya  muri Uganda gukomerezayo akazi ko gutegura ibitaramo yari asanzwe akorera i Kigali. Nyuma yaje gutangira gukururana na Weasel birangira banabanye ndetse bafitanye abana babiri.

Urukundo rwabo rwarasagambye bakajya baterana imitoma umunsi ku wundi.

Icyatunguye benshi ni ukuntu muri Nyakanga uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hacicikanye amafoto ya Sandra Teta asa n'uwakubiswe afite ibikomere umubiri wose ndetse mu maso ameze nk'uwariwe n'inzuki.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel, ariko Sandra we nyuma yaje gusohora itangazo avuga ko yatezwe n'abajura bakamwambura utwe bakanamugirira nabi. 

Abanyarwanda ntibanyuzwe! Bifashishije imbuga nkoranyambaga, bokeje igitutu abanya-Uganda ndetse banasaba ko Sandra ataha, uyu mugore binyuze mu muryango yaje gutaha mu ntangiro za Kanama.

Gusa, n'ubwo ibi byose byabayeho, Sandra iyo abajijwe kuri izi nkuru avuga ko ari izijyanye n'umuryango bityo zidakwiriye kujya mu itangazamakuru.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123364/dore-imbogo-abakobwa-15-bakangaranyije-uruganda-rwimyidagaduro-mu-2022-123364.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)