EXCLUSIVE : Iby'Intambara ya M23 byahinduye Isura , Indege zirimo kurasa urufaya rw'amasasu ku baturage (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro agiranye na UKWEZI aka kanya , Munyarugero yavuze ko bagushije ishyano kuko ku gicamunsi cy'ejo ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo indege za FARDC zamishe urufaya rw'amasasu mu nkengero za Kibumba ndetse ngo n'uyu munsi saa tanu z'amanywa izi ndege zarashe ku musozi wa Musongati uri mu nkengero z'Umujyi wa Bunagana, ibintu avuga ko bigayitse ndetse ko ari ibikorwa by'Iterabwoba.

Yakomeje asaba ko abakuru b'ibihugu bya EAC bahuriye nu nama mu misiri basaba Leta ya Congo guhagarika ibi bitero by'indege ku baturage.

Avuga ko kugeza ubu nta muntu urahitanwa n'amasasu y'izi ndege ndetse ko ku ruhande rwa M23 nta murwanyi wabo uragira icyo aba gusa ngo ibi bitero birimo guhahamura abaturage ndetse n'umutekano wabo ukaba wahungabanye.

Yavuze ko ibyo kwirwanaho ari ibisanzwe gusa ko imiryango mpuzamahanga yahaguruka ikamagana ibi bikorwa kuko bibangamiye abaturage ndetse ngo M23 aho kumanika amaboko irayashora.

Munyarugero Canisius aherutse gutangariza UKWEZI ko imirwano yahagaze ahubwo ko icyo bakoze ari ukwivuna umwanzi wari wabateye bakamugeza aho agomba kugera ari nayo mpamvu basaba imiryango mpuzamahanga ngo ibafashe isabe Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe no kwicara ku meza y'ibiganiro na M23.

Yavuze ko bo icyo bifuza atari ugufata igice kinini cy'igihugu ahubwo ko icyo bashaka ari ukurenganura abaturage bakabaho badahutazwa.

Yakomeje avuga ko basaba imiryango Mpuzamahanga kubafasha bakagirana na Leta ya Congo ibiganiro ariko ko mu gihe babagabaho ibitero bo biteguye kwirwanaho .Bityo ko intego bafite ari ukumvisha amahanga kubafasha bakabaho nk'abandi bose ntibatwikwe ngo baribwe ndetse bagahabwa uburenganzira nk'ubw'abandi banyagihuhu ntibabuzwe amahwemo bitwa abanyarwanda.

Ati'' Mvutse ndi umunye-Congo, nkuze ndi Umunye-Congo none ndashaje ngo
jya gusazira iwanyu i Rwanda''

Munyarugero , mu kiganiro yagiranye na Ukwezi, yavuze ko hari abantu baribwa bazizwa ko ari abatutsi bavuga ko inyama zabo ziryoha akaba ari imwe mu mpamvu zituma M23 irwana ati'' Bakamurya bamuziza ko ari umututsi , ngo ubwo ari umututsi araryohereye reka bamurye,ibyo bintu bibabo, urumva wowe utarwaniye icyo se warwanira ikihe ?.None se wakwemera bakakurya cyangwa warwana ?''

M23 imaze iminsi yubuye imirwano kuri ubu yamaze gufata umujyi wa Rutshuru, Kiwanja, Burayi, Rumangabo na Kinyandoni nyuma y'imirwano yayihuje n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bikarangira zikuyemo akazo karenge.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo amakuru yamenyekanye ko M23 yafashe ibi bice bitandukanye birimo n'ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Abarwayi b'uyu mutwe bakimara gufata Rutshuru bahise bakoresha inama ebyiri zo guhumuriza abaturage ku bijyanye n'umutekano wabo n'ibyabo. Ndetse kuri ubu ibikorwa by'ubucuruzi byamaze gusubukurwa muri santeri y'ubucuruzi yo muri aka gace.

Utu duce twafashwe nyuma y'uko umunsi wo ku wa Kane w'icyumweru gishize warangiye kandi M23 ifashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, imodoka z'ibicuruzwa ziragotwa

Umutwe wa M23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w'inama y'abakuru b'ibihugu bo mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) usaba ko imirwano ihagarara, ariko ko utiteguye kuva mu bice wafashe birimo n'Umujyi wa Bunagana wahereyeho.

Leta ya Congo ifata M23 nk'umutwe w'iterabwoba, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

M23 ivuga ko yubuye imirwano kuko amasezerano yasinyanye na Guverinoma ya Congo atigeze yubahirizwa. Ivuga ko kuva mu 2013 yasinywa, abarwanyi bayo bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

Abarwanyi ba M23 mu 2013 bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba mu kigo kirindwa n'Igisirikare cy'u Rwanda.

Umuvugizi w'uyu mutwe Willy Ngoma aherutse gutangaza ko ko ubwo RDC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.

INTAMBARA YAFASHE INDI NTERA MURI CONGO|INDEGE Z'INTAMBARA ZIRIMO KURASA AMASASU URUFAYA KU BATURAGE



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/EXCLUSIVE-Iby-Intambara-ya-M23-byahinduye-Isura-Indege-zirimo-kurasa-urufaya-rw-amasasu-ku-baturage-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)