Fleury na Jannet bashinze umuryango ufasha ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Fleury na Jannet bari kumwe n'ababarizwa muri uyu muryango basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy'ubuzima no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Ni cyo gikorwa cya mbere Fleury na Jannet bakoze nyuma y'uko batangiye kubona abantu bashaka kugendana nabo uru rugendo rwo gufasha abatishoboye. Ariko Fleury na Jannet bari basanzwe bakora ibikorwa nk'ibi ari bonyine.

Mu Ukwakira 2022, bafashije umunyeshuri wari warabuze ibikoresho n'amafaranga y'ishuri, abasha gusubira kwiga amasomo ye. Yarabashimiye!

Ubu babonye abafatanyabikorwa barenga 200 banashinga urubuga bahuriraho, ari na ho bazajya bamenyera abo bagomba gufasha mu bihe bitandukanye.

Fleury yabwiye InyaRwanda ko batanze ibiribwa n'ibikoresho ku bantu 70 barwariye mu Bitaro bya Masaka, kandi ko bakoranye n'ubuyobozi bw'ibi bitaro kugira ngo babagereho. Batanze amashuka, ifu, isukari, amata n'ibindi.

Uyu mugabo usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo, avuga ko bashaka kwagura uyu muryango ku buryo buri wese ushaka yawinjiramo ku ntego yo gufasha abantu bababaye.

Fleury avuga ko we n'umugore we bashinze uyu muryango kubera kuzirikana ineza bagiriwe n'abandi mu myaka ishize.

Ati 'Ni uko njye na Madamu, natwe hari abadufashije tukiri bato. Rero, twaravuze tuti Imana yaradufashije tugira ibyo tubona, twaravuze tuti reka dufungure uyu muryango n'abandi bashobora kwinjiramo ku buryo biba ibintu byagutse.'

Yavuze ko kuba bari basanzwe bakora ibi bikorwa ari babiri, bakomwaga mu nkokora n'ubushobozi ugasanga hari abo batabashije kugeraho, ari nayo mpamvu biyemeje gufungurira amarembo buri wese ufite umutima ufasha.

Fleury yavuze ko uyu muryango ufite intego ndende, ku buryo bashaka kujya bishyurira amashuri abana batandukanye, ibitaro n'ibindi bisaba ubushobozi buhambaye.

Ati 'Tubonye ubushobozi twabikora. Turifuza kujya tubikora kenshi, tugafasha abantu mubyo tuba twabonye, harimo kwishyurira ishuri abana n'ibindi.'

Yavuze ko aba basuye mu Bitaro bya Masaka harimo abamaze hafi imyaka itanu mu bitaro, abo imiryango itagisura (gusura) n'abandi bakeneye gufashwa. Ati 'Baradushimiye cyane. Batubwira ko tubonye ubushobozi twajya tujyayo kenshi.' 

Fleury na Jannet bashinze umuryango bise 'F&J Foundation' ugamije gufasha abatishoboye mu ngeri zinyuranye 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, nibwo ababarizwa muri uyu muryango basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka 

Fleury yavuze ko bahisemo kwagura uyu muryango kugira ngo babashe kubona ubushobozi bugera kuri benshi 

Usanase Bahavu usanzwe ari umukinnyi wa filime muri 'Impanga Series' itambuka kuri Televiziyo Rwanda no kuri shene ya Youtube 

Batanze ibikoresho, ibiribwa n'ibindi bitandukanye




KANDA HANO UREBE UBWO FLEURY NA JANNET BASURAGA ABARWARIYE MU BITARO BYA MASAKA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122801/fleury-na-jannet-bashinze-umuryango-ufasha-abatishoboye-bahereye-ku-barwariye-mu-bitaro-by-122801.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)