Gatabazi JMV yasabye Imbabazi anizeza ikintu gikomeye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi yashimiye Perezida Kagame kubera icyizere yamugiriye akamugira Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu ndetse ko nubwo yakuwe kuri uyu mwanya azakomeza kumubera umwizerwa ndetse n'Umuryango wa RPF INKOTANYI.

Gatabazi wari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Rwanda yakuwe Kuri iyo mirimo nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya minisitiri w'intebe.

Gatabazi yasimbuwe na Bwana Jean Claude Musabyimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri ministeri y'ubuhinzi n'Ubworozi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma yo kumenya ko atakiri muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC),Gatabazi JMV yagize ati: 'Ndagushimira Nyakubawa Paul Kagame ku nshingano mwanshinze nka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. Igihe namaze muri Minisiteri cyari icy'icyubahiro gikomeye, gukorera Igihugu cyacu, ndetse kimbera ubunararibonye bwo kwiga no gukura.

Nzakomeza kuba indahemuka kuri wowe no ku muryango wa RPF-Inkotanyi kandi nzahora niteguye gutanga umusanzu wanjye. Ndasaba imbabazi ku ntege nke naba naragize mu nshingano kandi niteguye kwiga no kwikosora. Ndagira ngo nshimire abenegihugu mwese, abayobozi n'abandi bafatanyabikorwa ku nkunga n'ubufatanye mwangaragarije.'

Gatabazi wasimbuwe yabaye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru mu mpinduka zakozwe n'Umukuru w'Igihugu muri Kanama 2017, akaba yarahawe izo nshingano nyuma y'imyaka 14 yari amaze ari Umudepite.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gatabazi-jmv-yasabye-imbabazi-anizeza-ikintu-gikomeye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)