Guverinoma yahinduye amasaha akazi n'amasomo byatangiriragaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma yahinduye amasaha akazi katangiriragaho n'igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi 9h00 bageze 17h00, habariwemo isaha 1 y'ikiruhuko.

Yahinduye kandi n'amasaha y'amasomo mu mashuri, aho azajya atangira 8h30 arangire 17h00.

Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 11/11/22,

Kuva muri Mutarama 2023 amasaha y'akazi ni ukuva 9h (saa tatu z'igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n'imwe z'umugoroba)

Amasaha yo gutangira ishuri ni 8h30 (saa mbili n'igice z'igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n'imwe z'umugoroba).

Uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe guteza imbere ireme ry'uburezi no kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y'umuryango.

Ku bakozi, amasaha y'akazi ku munsi ni umunani (8). Ni ukuvuga guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba hatabariwemo isaha imwe y'ikiruhuko. Mu busanzwe, henshi akazi katangiraga saa mbili za mu gitondo.

Guverinoma ivuga ko "Hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko "Serivisi z'ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y'umunsi."

Mu minsi iri imbere, hatangazwa amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengabihe nshya y'amasomo ku banyeshuri n'amasaha y'akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-yahinduye-amasaha-akazi-n-amasomo-byatangiriragaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)