Guverinoma yasobanuye impamvu habaye impinduka ku masaha y'umurimo n'ay'amashuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, Inama y'abaminisitiri yemeje imyanzuro irimo impinduka zirimo amasaha y'akazi n'ay'itangira ry'amashuri, aho ku mpamvu zo guteza imbere ireme ry'uburezi, amashuri yose azajya atangira Saa Mbili n'Igice mu gihe ubusanzwe yatangiraga Saa Moya z'igitondo. Ni mu gihe akazi mu nzego zose z'umurimo kazajya gatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa kumi n'Imwe.

Mu gusobanura neza impamvu yateye izo mpinduka Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko mu gushyira mu bikorwa izi mpinduka, hagiye kuvugururwa ingengabihe ku buryo amasomo ajyana n'amasaha kuko hari abana bakora ingendo ndende bataha.

Yagize ati: 'Duhereye ku masaha ya mu gitondo, nibigaragara ko hakiri imbogamizi ku masaha ya nimugoroba nabyo tuzabigagaragaza. Abanyeshuri bakora ingendo ntibakiri benshi kubera iyi gahunda yo kubaka amashuri ariko baracyahari [...] tuzakomeza kubireba kuko birasaba ko twubahiriza amasomo dusanzwe dufite, tukareba uko tuyigisha muri aya masaha yagabanutse. Nitubona harimo imbogamizi nta kizatubuza kubigeza ku Nama y'Abaminisitiri.'

Ku banyeshuri biga baba mu bigo, abayobozi b'amashuri bazagirana ibiganiro na Minisiteri y'Uburezi, ku buryo nk'amasaha ya mbere ya saa mbili n'igice ashobora guhindurwamo aya siporo.

Naho abanyeshuri biga mbere na nyuma ya Saa Sita, Dr Uwamariya yavuze ko hari amasaha make ashobora kuzagabanuka ku buryo bamwe bajya biga Saa Mbili n'Igice kugera Saa Tanu n'Igice cyangwa Saa Sita n'Igice hanyuma abandi bakaza kujya mu Ishuri Saa Saba n'Igice kugera Saa Kumi n'Imwe.

Yagize ati: 'Ibyo byose tuzabikora ku buryo bizakunda. Mbere y'uko dufata iki cyemezo, twabanje no gukora uwo mwitozo, ariko twarabibaze dusanga bizakunda.'

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, we yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n'amasaha amashuri atangiriraho kuko biri mu nyungu z'umwana.

Yavuze ko muri iki gihe ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku mwana ariyo mpamvu imirimo igenwa hagamijwe gukemura icyo kibazo.

Yagize ati: 'Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya uhagije wo gutegura abana, kubageza ku ishuri. Niba amashuri atangiye Saa Mbili n'Igice, imirimo igatangira abana bamaze kujya mu ishuri, birafasha abana, biragira ingaruka nziza ku myigire yabo. Saa Tatu ntabwo ari kera cyane, icyangombwa ntabwo ari igihe umuntu atangirira, icyangombwa ni umusaruro uvamo [...] N'ubundi abakozi bazatanga umusaruro kubera ubwitange, kubera ubumenyi, kubera uburyo akazi kateguwe, kubera uburyo bakurikiranwa ndetse n'amahugurwa bagenda babona kugira ngo bazamure umusaruro.'

Dr Ndagijimana yavuze ko nubwo akazi kazajya gatangira Saa Tatu, hari isaha ya mbere yaho, Saa Mbili kugera Saa Tatu, umukozi ashobora gukora atari mu biro, yifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati: 'Iyo saha uburyo yagenwe, ikiza mbere ni za nshingano afite [...] akenewe mu nshingano asanganywe ashobora kwitaba telefoni, ashobora kohereza raporo yakoze, ashobora gutanga igitekerezo ariko bitamubuza kurangiza za nshingano zo kwita ku bana.'

Unyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko leta yasanze ko umwana akwiriye kwitabwaho n'abamubyaye ariyo mpamvu hagenwe izo mpinduka z'amasaha.

Yagize ati: 'Icyabaye uyu munsi, iyo urebye ko turi muri politiki yo guteza imbere no kurengera umwana, ntabwo wareba imikurire utarebye ngo umwana yaruhutse ryari, yafashe iki, kugira ngo ajye kwiga ubwonko bumeze neza.'

Ingabire yavuze ko umuryango aricyo igihugu gishingiyeho, ko udafite abana bafite uburere bwiza, nta hazaza hacyo heza haba hahari. Ati 'Nubwo amasaha yabaga ari Saa Kumi n'Imwe, umuntu ufite inshingano zo gukora n'ubundi ntabwo ayubahiriza. Ni kimwe n'uko yumva hari ikintu yararanye agomba gutangaho raporo, na Saa Kumi n'Ebyiri yaba ari ku kazi.'

Impinduka nshya zigena ko umukozi azajya akora amasaha umunani ku munsi bivuze ko ari 40 mu cyumweru. Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ayo masaha 40 ari yo akoreshwa mu bihugu byinshi, u Rwanda rwari rusanzwe rufite amasaha 45.

Yagize ati: 'Amasaha 40 ni amasaha ahuriweho n'ibihugu byinshi ku Isi.'

Dr Ndagijimana yavuze ko ubwinshi bw'amasaha atari bwo bugena ko umusaruro wabaye mwinshi nubwo no mu gihe yaba make bishobora kuba ikibazo.

Yagize ati: 'Umusaruro ntushingiye ku masaha gusa nubwo nayo ari mu bituma umusaruro uboneka. Aho tugeze ni aho tuvuga ngo n'utari mu kazi ashobora gutanga umusaruro, imyaka tumaze mu cyorezo byagaragaye ko bishoboka. Umusaruro uturuka mu gihe umuntu yamaze akora, ibikoresho afite, uburyo inzego zubatse, ubushobozi afite; ni byinshi.'



Source : https://imirasire.com/?Guverinoma-yasobanuye-impamvu-habaye-impinduka-ku-masaha-y-umurimo-n-ay

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)