Hakizimana yahawe arenga miliyoni 2 Frw mu ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 kuri One Click Hotel, cyahurije hamwe abahanzi mu ngeri zitandukanye kigamije kubaha amafaranga yavuye mu byuya by'ibihangano bakora umunsi ku wundi.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka, abahanzi 334 basaranganyije miliyoni zirenga 20. Abahawe amafaranga, yavuye mu bihangano biturutse ku bitangazamakuru bimwe byagiye byishyura ndetse n'Ikigo cya MTN.

Abahawe amafaranga barimo abahanzi baririmba, abavuga amagambo yomora imitima nka Hakizimana Cyprien wegukanye amafaranga menshi kurusha abandi, n'abandi.

Epa Binamungu usanzwe ari umuyobozi wa RSAU yatangarije abari aho ko iki gikorwa ari ingirakamaro, cyane ko abantu bamwe baba batazwi imbonankubone ariko kubera ibikorwa bakora ibihangano byabo bikabaha agatubutse.

Ati 'Narebye mwese nsanga tutaziranye, ariko ibihangano ndabizi […]. Dushimiye abaterankunga n'abafatanyabikorwa. Ndashimira cyane abaterankunga barimo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Inteko y'Umuco n'abandi.'

Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu, yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'ibihangano by'abahanzi batandukanye. 

Ati 'Iyi ni sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'abahanzi ku bihangano byabo. Turashimira inzego za Leta zifite gahunda yo gushyigikira abahanzi no kubazamura.'

Arakomeza ati 'Mu mikorere yacu, tugomba gukusanya amafaranga yavuye mu bihangano by'abahanzi. Umuntu wese ukoresha igihangano mu bikorwa bibyara inyungu, agomba kugira icyo aha abahanzi. Nitwe twenyine dufite uburenganzira bwo gukurikirana ibi.'

Hakizimana Cyprien wahize abandi mu kwegukana amafaranga yavuye mu bihangano bye, yavuze ko nta kindi akesha ibi atari amasengesho. Ati 'Ndafata umwanya mbashimire. Ni amasengesho menshi yabikoze.'

Mu bahanzi uyu munsi bahawe amafaranga yabo bagera kuri 334, 64, nibo bo mu Rwanda gusa. Mu gikorwa cyabaye, Lil G niwe wasusurukije abari bitabiriye.

RSAU igizwe n'abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n'abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu 2016 ishyizweho n'itegeko rirebera ubuhanzi n'abahanzi bose, bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n'imiryango yabo.

Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora, ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50.

Abahanzi bakorana n'iyi sosiyete mu myaka irenga icumi ishize, byibuza bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw.

RSAU isanzwe ifite abanyamuryango barenga 500. Iki gikorwa cyo gusaranganya amafaranga abahanzi, cyanateguwe mu murongo wo kugira ngo n'abahanzi batariyandikisha muri sosiyete babone akamaro kayo. 

Hakizimana Cyprien yahawe miliyoni zirenga ebyiri z'amanyarwanda. Uyu muhanzi atambutsa ubutumwa bw'ijambo ry'Imana muri caller Tunez za sosiyete ya MTN 

Epa Binamungu usanzwe ari umuyobozi wa RSAU ubwo yafataga ijambo 

Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'ibihangano by'abahanzi batandukanye 

Lil G yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa. Aya mafaranga yavuye mu bihangano byacuranzwe kuva muri Nzeri 2021 kugera muri Kanama 2022 

Bahima Blaise wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB muri iki gikorwa yashimye uburyo gifasha abahanzi

 

Abahanzi bose bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa. Uyu muhango uteganywa n'Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by'Ubwenge 

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi ku muco, ubuvanganzo n'amateka by'u Rwanda niwe wari uyoboye iki gikorwa 

Uhereye ibumoso: Epa Binamungu uhagarariye RSAU, Charles Habyarimana usanzwe ari umuyobozi wungurije wa RSAU, Prof Pacifique Malonga ndetse na Bahima Blaise wari uhagarariye RDB 


AMAFOTO: Dox Visual-Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122982/hakizimana-yahawe-arenga-miliyoni-2-frw-mu-bahanzi-334-basaranganyijwe-amafaranga-lil-g-ar-122982.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)