Hubert Sugira uri gutanga ibiganiro ku mibani... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hubert ni umunyarwanda umaze iminsi agarutse kuba mu Rwanda avuye muri Canada aho we n'umugore we n'abana batatu bari batuye. Ni inararibonye mu byerekeye imibanire y'abantu, (Relationship Expert) ndetse akaba yaravuye muri Canada yari yarasengewe kuba umupasiteri.

Pastor Hubert azwiho gutanga inama zifasha abantu kubaka ingo nziza akoresheje ijambo ry'Imana (Scriptures), ubumenyi (science), ndetse n'ibaruramibare (statistics).

InyaRwanda Tv yamubajije uko yatangiye ibyo gufasha abantu kubaka ingo nziza n'aho yabikuye, atubwira ko kuva yabana n'umugore we Jennifer, bakundaga kuganira ku bibazo ingo zihura nabyo, bakumva bifuza ko urugo rwabo ruzaba urugero rw'abandi. Yavuze kandi ko bageze aho bakumva bashaka gufasha bagenzi babo babaga batameranye neza.

Hubert ati "Inshuti zacu nyinshi ni twe zazaga kugisha inama iyo zabaga zifite ikibazo bijyanye n'imibanire, ubanza ari impano Imana yaduhaye".


Hubert hamwe n'umuryango we

Avuga ko ikintu gikomeye cyamufashije mu rugendo rwe rwo gufasha abantu kubaka ingo nziza cyabaye guhura no gukorana bya hafi na Dr Myles Munroe witabye Imana mu 2014, wari umuhanga cyane ku bijyanye n'imibanire akaba yari ikirangirire mu gufasha za Guverinoma zitandukanye n'Abikorera (International Renowned Governement Consultant).

Twamubajije uko yakoranye bya hafi n'uyu mugabo w'icyamamare wari uzwi cyane kuri Youtube, ndetse wanitabye Imana abantu benshi bagakangarana ku isi, agashyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye cya Bahamas, Hubert ati "Dr Munroe twahuye nagiye muri conference yari yakoresheje;

Maze amenye ko ndi umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka kumva amakuru y'u Rwanda. Nyuma naje kujya muri 'mentorship program' ye dukomeza kuba 'in touch' kugeza ubwo yangize umwe mu bagize inama nyobozi y'umuryango yashinze (Board of trustees) ari wo International Third World Leaders Association (ITWLA)".


Hubert hamwe na Dr Munroe witabye Imana u 2014

Arakomeza ati "Dr Munroe nyuma twatangiye kujya tujyana hirya no hino aho yabaga agiye gutanga ibiganiro ku isi. Yitabye Imana akoze impanuka y'indege ye, yamuhitanye ku itariki 9/11/2014 ari kumwe n'umugore we Ruth Munroe ndetse n'abandi 7 bari bazanye muri Freeport, Grand Bahama aho twari tumutegererje mu giterane ngarukamwaka cya Global leadership Summit. Ubwo hari hashize icyumweru kimwe gusa tuvanye muri aka karere ka East Africa (Tanzania, Kenya n'i Burundi)".

Yatangiye kwiga ibijyanye na "Leadership development" ku birenge by'uyu wari warabaye nk'umubyeyi we Dr Munroe, ndetse anakomeza kubyihuguramo no kujya nawe akora Inama hirya no hino ku Isi na nyuma y'urupfu rw'uyu mugabo wari waranditse ibitabo birenga 70.

Hubert nawe yaje kwandika igitabo cye cya mbere mu 2017, akaba ari igitabo yise "Understanding Sonship, the Master Key to Unlock your Destiny". Cyabaye igitabo cyaguzwe cyane kuri Amazon, (the best selling book). 

Uyu mugabo avuga ko amaze gutaha mu Rwanda, yabonye ko ingo nyinshi zitubatse neza, kuko abenshi baganiraga yasangaga batishimye rwose. Nibwo we n'umugore we Jennifer nawe ufite impamyabumenyi mu gufasha ibijyanye n'imibanire y'abantu (Diploma in relationship counseling), batangiye gukoresha Twitter ngo bajye bahugura abantu mu bumenyi bwo kubaka ingo neza.

Hubert ati "Impamvu twatashye ni uko twumvaga twifuza natwe kugira icyo twakora ngo u Rwanda rutere imbere". Kimwe mu bintu yabonye gishobora gutuma iterambere ritagenda neza ni ukuba abantu batubatse ingo zabo neza. 

Ati "Igihugu burya gitangirira mu rugo, iyo mu rugo bitagenda neza n'ahandi biba bizahagera ntibigende kuko umuntu uvuye iwe atonganye n'uwo bashakanye, birashoboka ko adakora akazi neza nk'uko byakagenze ari amahoro mu rugo". Ni muri urwo rwego we n'umugore we biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha ingo kugira ngo zibe nziza.


Hubert Sugira hamwe n'umugore we bafitanye abana batatu

Twamubajije uko ahuza ijambo ry'Imana na 'science' mu gufasha kubaka ingo nziza, atubwira ko nk'umupasitori ariko wanize 'science' dore ko yize Biochimie muri Lycee de Kigali, akiga n'igihe gito muri KIST mbere yo kujya mu mahanga, yasanze n'ubundi ijambo ry'Imana hari byinshi rivuga.

Avuga ko iyo urebye ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, usanga bigenda bihura. Ni muri urwo rwego yatangiye kujya acukumbura ibyo asomye muri Bibiliya, akareba niba hari icyo science yigeze ibivugaho. Yaduhaye urugero rwo kuba Imana yarabujije abantu gusambana, kuko uwo muryamanye iyo mutashakanye muba umwe bikaba byatera ibibazo nyuma.

Hubert yatubwiye ko na science igaragaza ko hari imisemburo ivubuka mu mutwe w'umuntu iyo akoze imibonano mpuzabitsina, ituma umuntu yizirika ku wo bayikoranye (attachement), ibyo rero bikaba bigira ingaruka nyinshi iyo uryamanye n'umuntu nyuma mukaza gushwana.

Ku bantu bakoresha urubuga rwa Twitter, guhera ku ngo zubatse kugera ku basore n'inkumi b'imihanda yose, Hubert akomeje kubahugura buri munsi akibanda ku byo abona sosiyete nyarwanda ikeneye.

Abasore n'inkumi b'ingaragu bakomeje kwibutswa ko bakwiye guhindura ishusho y'uko babona urushako. Ati: 'Urushako ntirwagakwiye kuba intego y'ubuzima, mugire ubuzima bufite intego, mwisobanukirwe, mwubake ubuzima mwifuza;

Hanyuma yaho ni bwo waba uri mu mwanya mwiza wo kwubaka, kuko ni bwo waba uzi aho ugana mu buzima, bityo n'uwo washaka yaba aje kugufasha kugera ku ntego yawe'.


Yigira byinshi kuri nyakwigendera Dr Myles

Kuwa 11/11/2022, umunsi wahariwe kwizihiza ingaragu (single day), Hubert avuga ko buri muntu afite ubuzima bwe bwite, kuba bagenzi bawe barimo kubaka ingo bitagakwiye kugutera igihunga cyo gushaka nawe. 

Akomeza agira ati 'Uzashake ari uko witeguye kubaka kandi wabonye uwo wifuza kubana nawe uko ari, utagerageza kumuhindura kuko wamukunze uko ari. Iyo ubanye n'umuntu ushaka kugira ibyo umuhinduramo burya ntabwo uba wamukunze by'ukuri kandi bizana ibibazo, byazanavamo kunaniranwa".

Kimwe mu byo Hubert avuga ko yabonye kimutera agahinda mu mibanire y'ingo hano mu Rwanda, ni uko imibonano mpuzabitsina ikorwa n'abatarubaka, ahubwo ugasanga abubatse nk'umugore n'umugabo bo batayikora uko bikwiye, kandi ubundi imibonano hagati y'abashakanye igira uruhare runini mu gukomeza cyangwa gusenya urugo.

Bimaze kumenyerwa ko kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu guhera saa moya n'igice kugeza saa tatu n'igice, abubatse ndetse n'ingaragu bahurira kuri Twitter (space) mu kiganiro cyiswe "Marriage Talks", gihuza izo ngeri zose, bakungurana ibitekerezo ngo barebe uburyo bwo kubaka Urugo Rwiza. Ni ibiganiro biba biyobowe na Hubert Sugira.

Bimwe mu byavuzwe muri ibyo biganiro, ni uko kubaka urugo rwiza bihera ku bantu babiri bafashe umwanya wo kwimenya no kumenya aho bagana mu buzima, bakemeranya kuri urwo rugendo bagiye gutangiza rwahereye mu bucuti bwabo.

Bimwe mu biganiro bagize harimo: "Why should we get married (the purpose of marriage)",  "Submission ni iki? Ifasha ite mu kubaka #UrugoRwiza", "Ibyo ukeneye kumenya no kwitaho #BeforeGettingMarried",  "#MarriageTalks: 'Pressure' y'ababyeyi mu gushaka yatuma ugira urugo rwiza".


Hubert Sugira na Dr Myles bari inshuti zikomeye


Umuryango wa Pastor Hubert uhora mu Ijuru Rito


Ubu batuye mu Rwanda nyuma y'igihe kinini bamaze batuye muri Canada


Pastor Hubert Sugira ababazwa no kuba benshi bategura ubukwe kurusha urugo

REBA IKIGANIRO HUBERT SUGIRA AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV


INGARUKA ZO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA N'UWO MUTASHAKANYE MU MBONI ZA HUBERT SUGIRA



VIDEOS: Bachir & Bayo - inyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122800/hubert-sugira-uri-gutanga-ibiganiro-ku-mibanire-yingo-nimibonano-mpuzabitsina-ni-muntu-ki-122800.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)