I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'urubyiruko n'Umuco Mbabazi Rose Mary yasabye abakiri bato kwigira ku butwari bw'Inkotanyi, bakagira intego kandi bagaharanira kugera kuri byinshi bahereye kuri bike bafite. 

Yabitangarije mu karere ka Nyamasheke tariki 10 Ugushyingo 2022, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutaha Ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke cyavuguruwe ku bufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa ari naho yabonye umusore witwa Theoneste Kubwayo ufite impano idasanzwe yo gushyushanyisha amarangi.
Uyu musore wo mu kagari ka Rwesero, umurenge wa Kagano yashushanyije impano zahawe abashyitsi bitabiriye uyu muhango barimo Minisitiri Mbabazi, Minisitiri w'ubuzima Dr Ngamije Daniel wari uhagarariwe, Ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda wari uhagarariwe, n'Umuyobozi w'umuryango SFH, n'umuyobozi wa enabel.
Urubyiruko n'ikiciro gikwiye kwitabwaho by'umwihariko kuko kigize umubare munini w'abaturage. Minisitiri Mbabazi yavuze ko gahunda ya guverinoma y'u Rwanda ari uguha urubyiruko icyerekezo rugomba kugenderamo.
Arusaba kwirinda inda zitateganyijwe kuko abenshi mu bana bavuga muri ubu buryo aribo bahura n'ibibazo by'imibereho mibi birimo n'ikibazo cy'igwingira.
Yashimye Kubwayo Theoneste ufite impano yo gushushanyisha amarangi, bituma agura igishushanyo cye kigaragaza ishusho y'akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo gushyigikira impano ye.
Yagize ati 'Iyi shusho nziza igaragaza Nyamasheke iri ku Kivu turayitahana natwe tuguteze imbere. Kiriya gihangano turagenda tugishyire kuri Minisiteri abahaciye bose bage bagenda bavuga ngo dore umuhanzi w'i Nyamasheke'.
Yakomeje agira ati 'Ntitwabona amikoro ahagije ariko rwose tuzumvikana, ndabizi ko bitoroshye birahenze, ariko tuzareba aho duhurira kubera igihango cyiza yakoze. Uru ni urugero rw'ibishoboka rubyiruko. Dufite impano, dufite ibitekerezo, ibyo dushoboye byose twabikora kugira ngo twiteze imbere'.
Kubwayo Theonetse uri mu bahataniye ibihembo mu irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi yabwiye Iriba News ko impano yo gushushanya ayikomora ku muryango we by'umwihariko mukuru.
Uyu musore afite mukuru witwa Joshua Biseruka nawe ufite impano yo gushushanya. Ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza nibwo yabonye ko afite iyi mpano.
Akirangiza ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yasabye kujya mu ishuri ry'abanyempano Ecole d'Art de Nyundo arabyemererwa arangije muri iri shuri muri 2016 nibwo yatangiye gukora ubugeni nk'umwuga.
Ati 'Mfite intego yo kuba umushushanyi kabuhariwe ku buryo nzajya ntwara ibihembo ku rwego mpuzamahanga. Ibihembo nagiye ntwara n'ibyo ku rwego rw'akarere, inkuru zishushanyije, kandi kuri njye ibyo ntabwo bihagije'.
Magingo aya Kubwayo ni umwarimu mu bijyanye n'ubugeni ndetse iyo hari ikigo gikeneye guhugura abana ku bijyanye n'ubugeni kiramwitabaza.
Ati 'Mfite intego yo kuzamura ubugeni mu rubyiruko abafite iyo mpano nkabafasha kuziteza imbere'.
Theoneste Kubwayo ufite impano idasanzwe yo gushyushanyisha amarangi.
Kubwayo mu mwuga we icyo ashyira imbere si amafaranga ahubwo ni ugukora ibihangano byiza.
Afatira urugero ku munyabugeni Vincent Van Gogh wo mu Buholandi washushanyije ibihangano byinshi abantu bakabikunda ndetse bakajya bamubwira ko ari byiza ariko ntihagire ubigura, bigatuma apfa amaze kugurisha igihangano kimwe gusa.
Uyu munyabugeni wabayeho kuva mu 1853 kugera mu 1890 amaze gupfa ibihangano bye babiguze nk'abagura amasuka ku muhindo.
Kubwayo asaba bagenzi bagenzi bafite impano zitandukanye gukora cyane kabone n'iyo baba babona ko uwo munsi iyo mpano ntacyo irabagezaho.
Ati 'Kuba Minisitiri yanshimiye byanshimishije cyane ntabwo natekerezaga ko yankora mu ntoki, nabyakiriye neza kandi byanteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane'
Mu Karere habarurwa urubyiruko 147,879 (Abakobwa 79,754 n'Abahungu 68,125. Kuva Ikigo cy' Urubyiruko cyatangira mu 2012, hamaze kunyura urubyiruko rugera kuri 4000 rwahahuguriwe imyuga itandukanye irimo ubudozi no gutunganya imisatsi.

The post I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/13/i-nyamasheke-hari-umusore-ufite-impano-itangaje-mu-gushushanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)