Ibyo navuze ntabwo ndisubiraho, murabeho - Munyakazi Sadate yasezeye muri ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yasezeye muri ruhago nyuma y'uko Kiyovu Sports yongeye kubatsinda.

Mu Kwakira 2022 ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Rayon Sports ikayitwara igikombe cya Made in Rwanda, Sadate yatangaje ko niyongera kubatsinda azahita asezera muri ruhago.

Icyo gihe yagize ati "Iyo urebye iyi foto ubonamo ishusho y'ikipe imaze imyaka 30 idakora ku gikombe! N'ubwo iki atari igikombe cyo kwivugiraho imyato, Bwana Juvenal ndashaka nkuhe ubu butumwa, utugambo wavuze dukanguye Umwami, niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzahita nsezera ku mupira."

Yakomeje agira ati "Kiyovu Sports n'abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo na we wongere utware ibikombe uhitamo icya Made In Rwanda ayo ni amahitamo ya we, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abayovu mwese aho muva mukagera."

Ejo aya makipe yari yongeye guhura mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 maze Kiyovu Sports itsinda Rayon Sports 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka kubahuza ni mu gihe banganyije umukino umwe.

Nyuma y'uyu mukino Munyakazi Sadate yagize ati "ibyo natangaje kugeza ubu ntacyo ndahindura ku byo natangaje."

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kandi yagize ati "byakozwe kandi murabeho."

Ibi bivuze ko atazongera kugaruka kureba umupira kuri Stade nubwo yaguze itike y'umwaka ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse ntazongera gukora ibikorwa byose bimuhuza n'umupira w'amaguru.

Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk'umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

@SCKiyovuSports n'abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo nawe wongere utware ibikombe uhitamo icya MADE In RWANDA ayo ni amahitamo yawe, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi Championnat nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abaYOVU mwese aho muva mukagera. Point

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 12, 2022

Done and Bye

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 11, 2022

Munyakazi Sadate yasezeye muri ruhago y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-navuze-ntabwo-ndisubiraho-murabeho-munyakazi-sadate-yasezeye-muri-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)