Ibyo wamenya kuri sitade 974 yubatswe mu biko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sitade ya 974 yubatse mu buryo butangaje kuko ikoze mu bikontineri bigera kuri 974 ari nayo mpamvu yiswe "Stade 974". 

Yubatse ku buso bwa metero kare 450,000. Iyi sitade yatangiye kubakwa ahagana mu 2017, yuzura mu Ugushyingo 2021, ikaba yakira ibihumbi 40 by'abantu bicaye neza.

Umwubatsi Fenwick Iribarren ni we watanze igishushanyo mbonera cy'iyi sitade biteganyijwe ko izakira imikino igera kuri 7 mu mikino y'igikombe cy'Isi.

Impamvu yo kubaka iyi sitade mu Bikontineri

Ubwo imirimo yo kubaka amasitade azakira igikombe cy'Isi yari irimbanyije, Qatar yakuraga hanze y'igihugu ibikoresho byinshi byazaga muri za Kontineri ndetse izi Kontineri ziza kuba nyinshi mu mujyi wa Doha, hatangira kwibazwa aho bazazishyira.

Sitade ya 794 mu kabwibwi

Fenwick yaje gutanga igitekerezo ko hakubakwa sitade hakoreshejwe izo Kontineri ndetse n'ibindi byuma bizifunga ku buryo imikino y'igikombe cy'Isi irangiye yahita isenywa byoroshye.

Nta kuzuyaza, Fenwick yahise ashyira hanze igishushanyo mbonera ndetse n'abubatsi batangira kuba iyi sitade. Uwari ukuriye imyubakire y'iyi sitade, avuga ko ari inyubako imwe mu zigezweho ndetse yakoresheje ikigero gicye cy'amazi kuri 40% ugereranyije n'amazi bari gukoresha iyo yubakwa mu buryo bwa sima bisanzwe. 

Sitade ya 974 yakiriye umukino wa mbere mpuzamahanga tariki 30 Ugushyingo 2021 ubwo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yahuraga na Syria mu mikino y'igikombe cy'Abarabu.

Sitade ya 974 ituriye inkengero z'amazi 

Biteganyijwe ko imikino y'igikombe cy'Isi nirangira, iyi sitade izasenywa ndetse bimwe mu bikoresho biyigize bijyanwe kubakwamo sitade yo muri Maldonado muri Uruguay mu gihe iki gihugu cyaba cyemerewe kwakira imikino y'igikombe cy'Isi cya 2030.

Imikino y'igikombe cy'Isi iyi sitade izakira

Sitade ya 974 izakira imikino 7 mu gihe cy'igikombe cy'Isi harimo umwe wa 1/8.

Tariki 22 Ugushyingo izakira umukino wo mu itsinda C  uzahuza Mexico na Poland

Tariki 24 Ugushyingo izakira umukino wo mu itsinda H, uzahuza Portugal na Ghana. 

Tariki 26 Ugushyingo nabwo iyi sitade izakira umukino uzahuza amakipe yo mu itsinda D, France na Denmark. 

Tariki 28 Ugushyingo sitade ya 974 izakira umukino wo mu itsinda G uzaguza Brazil na Switzerland

Tariki 30 Ugushyingo iyi sitade izakira umukino wo mu itsinda H, uzahuza Poland na Argentina. 

Tariki 2 Ukuboza ni bwo sitade ya 974 izakira umukino wa nyuma wo mu matsinda uzahuza amakipe yo mu itsinda G Serbia v Switzerland. 

Naho tariki 5 Ukuboza yakire umukino wa 1/8, akazi kayo kabe kararangiye.


Mu myanya yo kwicaramo muri sitade ya 974

Sitade ya 974 niyo ya mbere yubatse mu buryo bwimukanwa, igiye gukinirwaho imikino y'igikombe cy'isi 


Impamvu yiswe 974 ni ubikontineri bigera kuri 974 biyubatse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122722/ibyo-wamenya-kuri-sitade-974-yubatswe-mu-bikontineri-bizasenywa-nyuma-yigikombe-cyisi-122722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)