Icyo M23 ivuga ku ndege y'Intambara ya Congo yavogereye u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius, mu kiganiro na UKWEZI yahamije ko indege y'intambara ya Congo yaraguye ku butaka bw'u Rwanda ari ubushobotanyi kuko ku mbibi z'ibihugu hatabaho kwibeshya .

Akomeza avuga ko atumva uburyo habaho kwibeshya indege ifite amasasu ikagwa mu mujyi wa Rubavu utuwe n'abaturage bangana kuriya bityo akaba yibaza uko byari kugenda iyo biba ari ndege y'u Rwanda yaguye ku butaka bwa Congo dore ko inasanzwe yita M23 abanyarwanda.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga ko indege y'ingabo za Congo (FARDC), yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Congo yashyize hanze itangazo ivuga ko indege ishinzwe ubutasi y'ingabo z'icyo gihugu "idafite intwaro yibeshye ikaguruka mu kirere cy'u Rwanda".

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw'ikindi gihugu, nk'uko nabo batishimira abavogera icyabo.

Ntabwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje niba hari indi migambi mibisha baba bamenye yagenzaga iyo ndege.

INTAMBARA YAFASHE INDI NTERA MURI CONGO|INDEGE Z'INTAMBARA ZIRIMO KURASA AMASASU URUFAYA KU BATURAGE



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-M23-ivuga-ku-ndege-y-Intambara-ya-Congo-yavogereye-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)