Igisubizo cya Peter Crouch ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo cyatunguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Peter Crouch wakiniye Liverpool ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.

Imyaka irenga 10 irashize hibazwa umukinnyi mwiza hagati y'umunya-Argentine ubu ukinira PSG mu Bufaransa, Lionel Messi n'umunya-Portugal ukinira Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo.

Buri umwe aba afite abafana kandi banafite ingingo zigaragaza ko umuknnyi we ari we mwiza kurusha undi.

Peter Crouch wakiniye Liverpool ubu akaba asigaye ari umusesenguzi, ubwo barimo bavuga kuri iyi ngingo bakiriye ubutumwa bwa Anthony Joshua umuteramakofi wahisemo Cristiano Ronaldo.

Crouch yahise avuga ko bitamutungura kuko Anthony ari umuntu wa Cristiano cyane.

Ati "Ni umuntu wa Ronaldo, yari mu mwiherero wa Ronaldo."

Yakomeje avuga ko nubwo ari umukinnyi w'agatangaza ariko na none uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.

Ati "sinzi niba navuga ibi cyangwa ntabivuga ariko numva uvuze Ronaldo utaba uzi umupira neza. Ndatekereza Ronaldo ntasanzwe ariko ntabwo twabyumva kimwe uhisemo Ronaldo."

2007 bwa mbere aba bagabo bisanze muri 3 ba mbere bahataniye igihembo cya Ballon d'Or cyegukanywe na Kaka, kuva 2008 batangiye kugenda basimburanwa kuri iki gihembo kugeza 2018 ubwo hivangagamo Luka Modric.

Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka bahanganye
Peter Crouch avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi utaba uzi umupira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-peter-crouch-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-ronaldo-cyatunguye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)