Ikiganiro na Korali Nyota ya Alfajili yateguy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 04 Ukuboza 2022 nibwo iki giterane kizaba. Kizajya kibera kuri ADEPR Gatenga. Mu minsi y'imibyiza, kizajya gitangira saa kumi n'imwe n'igice kugeza saa tatu n'igice z'ijoro. Mu mpera z'icyumweru (weekend) kizajya gitangira saa munani zuzuye kugeza saa mbiri zuzuye z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Igiterane "Ibihamya Live Concert" cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barangajwe imbere n'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, n'abandi barimo Pastor Theogene Niyonshuti ukunda kwiyita "Inzahuke", Rev. Pastor Kanamugire, Rev. Pastor Uwambaje Emmanuel, Rev. Pastor Vedaste, Pastor David, Ev Nshizirungu na Pastor Callexte. 


Nyota ya Alfajili yateguye igiterane gikomeye yise "Ibihamya"

Abazitabira iki giterane, bazaramya Imana bari kumwe n'abaramyi nka Alex Dusabe, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Goshen choir, Jehovah Jireh choir, Rohi choir. Hazaba hari kandi amakorali akorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Gatenga aho Nyota ya Alfajili nayo ibarizwa. Ayo ni: Holy Nation choir, Ukuboko kw'Iburyo choir, Naioth choir, Elayo choir na Beulah choir.

InyaRwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Korali Nyota ya Alfajili, Bwana Alphonse Ntezirizaza, umaze imyaka 20 aririmba muri uyu mutwe w'abaririmbyi, tumubaza byinshi kuri iki giterane birimo n'intego yacyo nyamukuru. Yanatubwiye amateka y'iyi korali n'impamvu yiswe izina Nyota ya Alfajili. Twabashije kumenya ko iyi korali imaze imyaka 30 kuva ishinzwe.

Kurikira ikiganiro inyaRwanda yagiranye na Nyota ya Alfajili: 

InyaRwanda: Mwatwibwira mukanatubwira igihe mumaze muyobora iyi korali

Perezida wa Nyota ya Alfajili: Murakoze, korari nayigezemo 2002/5/11 kuko ubu nyimazemo imyaka 20, ariko icumi nari umuririmbyi bisanzwe, indi icumi ndi mu buyobozi bwa korari. 

Hanyuma muri iyo icumi ndi muri manda ya gatatu ku buyobozi bwa korari, ubwo ni itandatu, hanyuma ibiri nayimaze ku mujyanama mu iterambere rya korari. Hanyuma indi ibiri nari ndi Visi Perezida, ubwo rero itandatu iri ku musozo wa manda ya gatatu.

InyaRwanda: Nyota ya Alfajili yavutse ryari, imaze igihe kingana gute mu murimo wo kuririmbira Imana, izina ryayo risobanura iki, ifite abaririmbyi bangahe?

Perezida wa Nyota ya Alfajili: Korari Nyota ya Alfajili yavutse hagati ya 1992/1993 ariko ihabwa izina Nyota ya Alfajili mu 1995, ari Pasiteri Mutwa uyise iryo zina, ubu ikaba imaze imyaka 30 ibayeho. Nyota ya Alfajili, bisobanura Inyenyeri yo mu ruturuturu cyangwa se mu rucyerera bwenda gucya neza, ubu ikaba ifite abaririmbyi ijana na cumi na batanu 115".

InyaRwanda: Intego yanyu nyamukuru ni iyihe?

Perezida wa Nyota ya Alfajili: Murakoze cyane, intego yacu rero mu giterane dufite ni ivugabutumwa ariko cyane twibanda ku kwegera Imana kuko dukeneye gukomeza kuvuga imirimo y'Imana yakoze.

Nk'uko intego y'igiterane "IBIHAMYA", twahisemo kuyihuza n'umurongo wo muri Zaburi 73:28, hagira hari: "Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri njye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose".

InyaRwanda: Mumaze gukora indirimbo zingahe, Album zo ni zingahe. Mwatubwira nk'indirimbo 5 Nyota ya Alfajili izwiho?

Perezida wa Nyota ya Alfajili: Tumaze gukora indirimbo nyinshi cyane ku buryo byangora kwibuka umubare wazo, ariko dufite Album 4 za Audio, ariko eshatu zikorerewe amashusho, wenda navuga ku zakorewe amashusho imwe yitwa, "Imana ifata umwanzuro" igizwe n'indirimbo cumi n'ebyiri z'amajwi n'amashusho. 

Iya kabiri yitwa "Ibihamya" ariyo isa nk'aho yafashe izina ry'igiterane "Ibihamya" twumva tuzajya dukora mu gihe twateguye neza kandi twumva ko ritazahinduka kuko rifite ubusobanuro ku mateka yacu muri Nyota ya Alfajili, ikaba igizwe n'indirimbo icumi z'amajwi n'amashusho. Indi yitwa "Ongera Ukore" igizwe n'indirimbo eshanu amajwi n'amashusho.

Hanyuma ku ndirimbo Nyota ya Alfajili izwiho ni nka "Yantare", "Ibihamya", "Ndizigura", "Kumenya Yesu", "Uko Yagiye", Ukwitimanye", "Gologota" n'izindi nyinshi ntashyize hano. 

Ngira ngo nk'izi ebyiri "Ukwitimanye" na "Gologota" ni indirimbo abantu benshi bamenye kuko imwe twayikoranye na Zabron asigaye aba muri Amerika, indi tuyikorana na Pastor Inzahuke Theogene azaba ari n'umwigisha mu giterane cyizatangira kuri 30/11/-4/12/2022, izo ngira ngo ziri mu ndirimbo zakunzwe cyane.

InyaRwanda: Imishinga mufite y'igihe kirekire ni iyihe?

Nyota ya Alfajili: Mu buryo bw'iterambere rya korari, twumva dufite umushinga wo kuzagura imodoka ebyiri za Quaster ku buryo zizadufasha mu buryo bw'amikoro, yemwe zikaba zajya zinadufasha mu buryo bw'ivugabutumwa twagiyemo kandi zikaninjiriza korari.

InyaRwanda: Igiterane "Ibihamya" gifite iyihe ntego? Kizaba ryari, mwagitumiyemo ba nde? Mwagendeye kuki mubatumira?

Nyota ya Alfajili: Hanyuma dufite igiterane "Ibihamya" cyizabera ADEPR Gatenga kuva 30/11-4/12/2022, twifuza ko buri wese yaba umutumirwa akazaboneka. Kizajya gitangira saa kumi n'imwe gisoze satatu mu minsi yakazi, hanyuma kuwa Gatandatu ni uguhera saa saba n'igice dusoze saa mbiri. 

Ku cyumweru tuzahera mu gitondo dusoze saa mbiri z'ijoro, ariko igitaramo nyirizina cyizatangira saa munani zuzuye rwose, ubwo gukererwa rwose si byiza kugira ngo utazasanga imyanya yashize kuko tuzaba turi kumwe n'amakorari meza nka Rohi ADPR Nyakabanda, Goshen Kibagabaga, na Korari Jehova Jireh. 

Hanyuma twagize umugisha wo kuzabana n'ubuyobozi bw'itorero ryacu [ADEPR] kuko Umushumba Mukuru [Rev. Isaie Ndayizeye] azaba ahari, n'abandi bigisha nka Rev.Uwambaje Emmanuel, Pastor Theogene [Inzahuke], Pastor Rubazinda Calixite na Ev.Shizirungu Emmanuel. 

Rev. Habyarimana Vedaste w'Ururembo rwa Gicumbi akaba we by'umwihariko yararirimbye muri korari Nyota ya Alfajili, nubwo afite izindi nshingano ariko muri gahunda za korari ntajya asigara inyuma tuzabana nawe kuva dutangiye kugeza dushoje.

Tukaba dufite n'Abahanzi bakunzwe kuri ubu nka Alex Dusabe, Jado Sinza na Bosco Nshuti, abo bose tuzabana mu giterane, kandi murumva ko ari abagabura b'ibyiza. Byari byiza rero kubatumira mu kubana natwe. 

Nk'uko twabisobanuye haruguru intego y'igiterane ni ukwibutsa abantu kwegera Imana, Umwami Uwiteka tukamugira ubuhungiro, kuko twasanze kumwegera ari bwo buhungiro tukavuga imirimo ye ari byo byiza kuri twembwe kugira ngo twamamaze iyo mirimo yadukoreya.

InyaRwanda: Ni uwuhe musaruro mwiteze muri iki giterane?

Nyota ya Alfajili: Mu by'ukuri twiteze umusaruro ku ivugabutumwa ku buryo bwose kuko ariyo ntego ya mbere y'igiterane, kandi ikindi twifuza ni uko Imana yazongera abazakizwa ibyaha, imitima ya benshi ikongera guhembukira mu giterane. 

Ikindi ni uko twifuza ko hazabaho gukurikirana neza abantu bazihana mpaka babatijwe, bakaba inyungu muri iki giterane kuko usanga akenshi dukora ibiterane ariko ntitumenye ba bantu basengewe cyangwa bihannye, iherezo ryabaye irihe!. 

Kubera ko rero ivugabutumwa mu giterane ari ryo rya mbere twifuza ko ryazaduha umusaruro mu kuzakurikirana abo bantu rwose, tukaba twarashyizeho n'ubundi itsinda ry'abantu batanu bazadufasha kubakurikirana badasubiye inyuma.


Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR azitabira iki giterane


Igiterane "Ibihamya" cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye n'abaririmbyi bakunzwe


Iki giterane kizamara iminsi 5


Pastor Theogene yatumiwe muri iki giterane


Bosco Nshuti uherutse kurushinga ategerejwe muri iki giterane


Jado Sinza azaririmba muri iki giterane


Jehovah Jireh choir nayo izaba ihari


Nyota ya Alfajili iri mu makorali akunzwe muri Kigali


Nyota ya Alfajili igizwe n'abaririmbyi barenga 100


Ibiterane byose Nyota ya Alfajili kora biritabirwa cyane

REBA HANO INDIRIMBO "KUMENYA YESU" YA NYOTA YA ALFAJILI CHOIR 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123238/ikiganiro-na-korali-nyota-ya-alfajili-yateguye-igiterane-gikomeye-ibihamya-yatumiyemo-umus-123238.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)