Impamvu kw'ikinisha ari icyaha. #Rwanda #RwOT #Ubutinganyi

webrwanda
0

Abantu benshi iyo bumvishe ijambo kw'ikinisha bibaza ko ari igikorwa umuntu ku giti cye ashobora gukora ntawe abangamiye akabona ibyishimo bw'umubiri nawundi muntu akoranye nawe imibonano mpunzabitsina.  Gusa nk'uko ubushakashatsi, bumaze kubigaragaza, kw'ikinisha bishobora kuba bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n'ubwo kumubiri k'ubikora wese. 

Muri izo ngaruka zo mu mutwe twavugamo, kwigunga kureba amashusho y'urukozasoni kugirango uwikinishije agere kubyishimo, kutabasha kugirana umubano w'ihariye rw'urukundo nuwo badahuje igitsina.

Indi ngaruka yo kumubiri ikunze kugaragara kuwikinisha ni ukutabasha kugera kubyishimo iyo akoze igikorwa nyacyo n'uwo badahuje igitsina, ubugumba, n'ibindi. Gusa muri iyi nkuru  tugiye kw'ibanda ku kibazo aba Christo benshi bakunze kw'ibaza :

"Ese bibiriya yera y' Imana ibuza kw'ikinisha nk'icyaha?" 

Iyo urebye muri bibiriya, nta hantu na hamwe mu byukuri habujijwe kw'ikinisha nk'icyaha gihanwa.

Abakozi b'imana cyane cyane abo mw'ikiriziya gatolika, icyaha cyo kwikinisha bavuga ko ari kimwe n'icyaha cyakozwe na Onan (Mu gitabo cy Intagiriro Gn 38, 9-10) Aho Imana y'ishe uwitwa Onan imuziza ko yarangirije hanze y'uwo bari mugikorwa cy'abashakanye. 

Ariko iyo usomye neza usanga impamvu Imana yahanye Onan, ni uko Onan yanze kuzuza inshingano yari afite zo gutera inda umugore w'umuvandimwe we wari yaritabye Imana adasize umwana, nkuko umuco n'itegeko byabimusabaga.  Icyo gihe iyo umugabo y'itabaga Imana adasize umwana byari itegeko ko umwe mubo bavukana amuterera inda umugore kandi uwo mwana akazitwa amazina ya nyakwigendera. Kwanga kuzuza izo nshingano nicyo cyatumye Imana ihana Onan nawe agahita apfa.

Inkuru ya Onan niyo yonyene usanga muri Bibiriya yenda kuganisha ko kw'ikinisha yaba ari icyaha. Gusa tudantinze mu magambo, tunagendeye kubyanditswe by'era ntabwo twashidikanya ko kwikinisha ari icyaha. Impamvu n'imwe nayindi, komeza usome.

Mu byaha bikomeye Imana yabujije ikiremwa muntu, ubuntinganyi buri mubigarukwaho cyane. Kandi ubutinganyi ni ugukorana imibonano mpunzabitsina n'uwo muhuje igitsina kimwe. Uwikinisha rero kuko aba ari gukora umubonano mpuzagitsina nawe ubwe, kandi ahuje igitsina ubwo byafatwa nk ubutinganyi burenze ubundi bwose kuko nawuruta guhuza igitsina na buri muntu wese ku giti cye. Mu magambo macye kwikinisha ni ubutinganyi bunarenze ubundi kuko uba ukoze imibonano mpunzagitsina nuwo mugihuje hakiyongera n'icyo kw'ikunda bikabije.


Mugire icyumweru cyiza.


Source : Jack Deptula









Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)