Impinduka mu byiciro by'Ubudehe na VUP #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo Minisiteri itangaza kandi ko hazabaho n'icyiciro gisimbura icya mbere kibarizwamo abaturage bafite imbaraga nke, barimo n'abageze mu zabukuru bo bazajya bafashwa na Leta kubaho.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assoumpta asobanura ko ibyiciro bisojwe byari bifite ibyiza byo guteza imbere umuturage no kumurengera, ariko byagaragaye ko abo mu cyiciro cya mbere bari barabigize nk'indangamuntu yo kugira ubushobozi bucye bityo ntibatere imbere.

Agira ati 'Byari bimaze kuba nk'aho icyiciro ari indangamuntu kubera ko umuntu yumvaga azafashwa ubuziraherezo. Hari ukuba mu cyiciro, ariko hakazamo n'ikintu cyo kwigira, no gukoresha neza ibyo umuntu yahawe na Leta'.

Ku kijyanye no kuba hatabaho ibyiciro bibiri gusa, icy'abafashwa na Leta n'icy'abishoboye, Ingabire, asobanura ko hagikenewe kumenya uko imiryango iteye n'uko ishusho yayo yafasha mu igenamigambi ry'Igihugu mu iterambere ry'umuryango.

Ku kijyanye n'ibyiciro by'ubudehe bishya, avuga ko ikintu kigamijwe cyane, ari uguhindura imyumvire y'abaturage kugira ngo bumve ko nabo bafite uruhare mu guhindura imibereho yabo, kandi ko mu myaka ibiri bazajya bita ku muntu agaherekezwa agategurwa amezi atandatu ya mbere, akamenya icyo akeneye kugira ngo kizaze afite gahunda.

VUP nayo yavuguruwe

Minisitiri Ingabire avuga ko hakurikijwe imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ugushyingo 2022, iteganya ko VUP (Vision Umurenge Program) ivugururwa.

Avuga ko ayo mavugurura agamije kuzamura ubushobozi n'amasaha y'akazi ku bakora muri VUP, kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ku buryo abakozi bahawe akazi bafatwa nk'abakozi ba Leta.

Avuga ko ibikorwa bya VUP bizajya bimara imyaka ibiri uwafashwijwe agacuka, ariko bikajyana no guhindura uko umuntu yafashwaga, aho nko ku bakora imirimo y'amaboko bazongererwa iminsi bakoraga ikava kuri 75 ikagera ku minsi 100, kandi bakanongererwa umushahara ukava ku 1000frw ukagera ku 1500frw ku munsi.

Avuga ko ku bafite imbaraga nke cyangwa ababahagarariye bo bageze ku rwego rwo kuba bakora amasaha abiri gusa bagataha, cyangwa uwita ku utishoboye akajya kumufasha, hakaba kandi hazakomeza kongera ingufu mu nkingi z'inguzanyo za VUP, no gufasha abafite imbaraga ngo biteze imbere.

Agira ati 'Imyaka ibiri twaherekeje umuntu bizafasha kumuteza imbere wamuhaye inka, wamuhaye umurima, wohereje umwana we ku ishuri mu myuga, ari kumwe n'abayobozi n'abaturage, nyuma y'imyaka ibiri azaba avuyeyo akeneye kwijyana'.

Icyakora ngo hazanashyirwaho igihe kigufi cyo gusuzuma niba umuturage uvanwe muri VUP koko ashoboye kwitwara, kandi agakomeza inzira yo kwiteza imbere, igihe bigaragaye ko hari aho atarakomera harebwe icyakorwa.

Ivomo:Kigalitoday



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-mu-byiciro-by-Ubudehe-na-VUP

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)