Ingabo za Kenya zabwiye FARDC igihe zizagira kuyifasha guhangana na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo za Kenya zamaze kugera muri RDC, zagiye kureba uko urugamba rwifashe zizeza FARDC ko mu cyumweru gitaha zizajya kuyifasha guhangana na M23.

Ingabo za Kenya ziyobowe na Gen.Jeff Nyagah zasuye ku rugamba kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, aho FARDC iri gusakirana na M23 hanyuma ziyisezeranya kubafasha mu rugamba rwo guhangana n'izi nyeshyamba.

Ukuriye ingabo za Kenya ati "Nshobora kuza ninjoro cyangwa ku manywa murabizi na Yesu yavuze ko nta wuzi umunsi n'isaha.

Uyu mujenerali yabwiye abasirikare ba FARDC kwitegura urugamba kuko mu cyumweru gitaha ngo bazatangira urugamba.

M23 iheruka gutangaza ko izi ngabo za EAC batazitinya ndetse ko nazo zizi ibyo byarwanira bityo biteze ko zizabashozaho urugamba.

Ubwo uyu muyobozi yasuraga izi ngabo kandi indege za FARDC zarimo zisuka ibisasu kuri M23.

Minisiteri y'Ingabo ya Kenya yatangaje ko uruzinduko rwe "rwari rugamije kongerera imbaraga ingabo ziri ku rugamba, zirimo gufatanya na EACRF mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije gutsida imitwe itwe yitwaje itwaro muri aka gace."

Yatangaje ko Major General Nyagah "yijeje abayobozi b'urugamba umutekano n'uburyo bwo kurinda Ikibuga mpuzamahanga cya Goma n'ibice bigikikije, ibikorwa remezo by'igenzi n'amarondo agamije gucunga umutekano w'abantu bavanywe mu byabo."

Ikiciro cya kabiri cy'abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy'indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo,kuwa 16 Ugushyingo 2022.

Icyo kiciro kigizwe n'abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw'umutwe w'ingabo za Africa y'iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n'igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k'uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Umutwe wa M23 umaze gufata ibice byinshi byegereye Goma, ku buryo bikekwa ko ushobora kuyigarurira mu minsi mike.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-kenya-zabwiye-fardc-igihe-zizagira-kuyifasha-guhangana-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)