Ni intambara y'ubutita yatangijwe na Uncle Austin uvuga ko yatinyutse agafata icyemezo cyo gutunga agatoki bamwe mu ba DJs badakunze gucuranga umuziki wo mu Rwanda ahubwo bakibanda ku y'ahandi.
Uyu muhanzi wabwiye yavuze ko yahisemo kuvugira bagenzi be, ashinja bamwe mu ba DJs biganjemo abafite amazina akomeye kuba batagicuranga imiziki yo mu Rwanda ahubwo bagahitamo gucuranga iyo hanze.
Ni imvugo yakiriwe nabi n'aba DJs ndetse bamwe batangira kumwibasira ku giti cye, icyakora hakaba n'abemera ko yavuze ukuri nubwo atari ikibazo rusange.
Ibi byahagurukije amarangamutima y'abantu batandukanye barimo abahanzi n'abakurikiranira hafi umuziki, bahamya ko aba DJs bakwiye guha agaciro umuziki wo mu Rwanda kuko abahanzi bashoboye bahari kandi basigaye basohora indirimbo zujuje ibisabwa ngo zicurangwe.
Ibi Uncle Austin yanabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga aba DJs banyuranye.
Ati "Ese aba DJ's b'Abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z'abahanzi b'iwabo mutabikozwa? Uziko wagira ngo muhagarariye ibindi bihugu [â¦] gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Ni byiza gucuranga n'abandi ariko mucurange ab'iwanyu ntacyo mwaba."
Nyuma y'aya magambo, Uncle Austin yavuze ko atavuze ibi yivugira, ahubwo ahamya ko yavugiraga abandi bahanzi.
Ati "Niba babimpora nibashaka bazareke kunshuranga ariko bacurange abandi bana, ntabwo ari njye wivugira ahubwo ndavugira abandi, ndifuza ko aba DJs bumva ko turi mu rugamba rumwe rwo kuzamura uru ruganda."
Uncle Austin ahamya ko umuhanzi wo mu Rwanda afite ibibazo byinshi by'uburenganzira bwe bwangizwa, bityo ko hatakwiyongereyeho umu DJ umuhoza ku nkeke kugira ngo acurange indirimbo ye.
DJ Brianne utarabashije kwihanganira ubutumwa Austin yanditse nawe yatunze agatoki abahanzi ahamya ko benshi bikunda ndetse inshuro nyinshi baba bumva bafashwa ariko bakaba batafasha abandi.
Uyu mukobwa yavuze abahanzi bo mu Rwanda nabo batajya bashyigikira aba DJs, ati 'Ubuse inshuro nyinshi ntitubaha ama affiches yerekana aho ducuranga hari ujya twe adushyigikira? Tureke kwitana ba mwana ahubwo namwe mukwiye kumenya agaciro ka DJ.'
Ibi DJ Brianne yabihurijeho na DJ Sonia na we yibukije Uncle Austin ko n'abahanzi bakwiye gushyigikira aba DJs kugira ngo ibintu bibe magirirane.
Icyakora ku rundi ruhande harimo abarimo umunyamakuru Lucky Nzeyimana wagaragaje ko ibyo aba ba DJs bavuga atari byo kuko abanyamahanga bacuranga iyo banze gucuranga Abanyarwanda na bo batabashyigikira.
Ati 'Abo banya-Nigeria bo barabashyigikira, bakanasangiza ababakurikira affiches zamamaza aho mukorera? Ukwerekana ko nta kosa rihari! Ukuri ni uko kwikunda kugikomeye muri twe.'
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/intambara-hagati-y-abahanzi-n-aba-djs-ikomeje-kubura-gica