Ibiganiro byabo birabera ahitwa Protea Hotel Skyz.
U Rwanda ruri muri iyi nama ruhagarariwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi. Ibindi bihugu biri muri iyi nama ni Djibouti, Congo Kinshasa, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Sudan y'Epfo, Sudan na Tanzania.
Abakuriye ubutasi barasuzuma ingamba zakoreshwa mu gukumira abahungabanya umutekano, kureba ibihungabanya umutekano, no kubaka uburyo bwo gukorana mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Umugaba Mukuru wungirije w'ingabo za Uganda, Gen Peter Elwelu ni we wafunguye iyi nama y'iminsi ibiri, avuga ko iyi nama ibaye mu gihe urwego rw'umutekano rufite imbogamizi zikomeye zirimo imihindagurikire y'ibihe, ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambuka imipaka n'ibyaha by'ikoranabuhanga n'ibindi.
Ati 'Africa yose yugarijwe n'imbogamizi zisa n'izi ngizi, rero twese tujye hamwe bizadufasha guhangana n'izi nzitizi zibangamiye imibereho y'ibihugu.'
Maj Gen Birungi ukuriye ubutasi bwa Uganda, yavuze ko guhangana na ziriya nzitizi zibangamiye umutekano bisaba gutekereza ingamba nshya, ndetse asaba ko habaho ubufatanye kugira ngo ibihugu byose bibe ku murongo umwe kuri ibyo bibazo bihari.
Ati 'Ni icyifuzo cyange ko iyi nama izafasha mu kongera umuhate mu rwego rwo gutsimbataza umutekano n'ituze mu karere, ndetse no hanze yako.'
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Intasi-nkuru-z-ibihugu-bya-EAC-zahuriye-i-Kampala