Izindi ngabo za Kenya zerekeje i Goma kurwanya abarimo M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BBC yatangaje ko Icyo cyiciro kigizwe n'abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw'umutwe w'ingabo za Africa y'iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo,basanga 1000 baheruka kujya muri icyo gihugu.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n'igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k'uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y'ingabo za leta ya DR Congo n'umutwe wa M23 .

Muri ubwo butumwa bw'umutwe w'ingabo za EAC, ingabo z'u Burundi zimaze amezi muri Kivu y'Epfo n'ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk'izigize uwo mutwe w'ingabo za EAC.

Sudani y'Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n'iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.

Ni mu gihe hateganyijwe ibiganiro bya Kinshasa n'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi mu cyumweru gitaha.

Mu gihe umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarura tumwe mu duce twa Congo isatira umujyi wa Goma,abaturage nabo bari guhingira mu bihugu by'abaturanyi birimo n'uRwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Izindi-ngabo-za-Kenya-zerekeje-i-Goma-kurwanya-abarimo-M23

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)