Justin Shema agiye kumurika ubwiza bwUmushan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Justin Shema, yagize ati: 'Twateguye imurikabikorwa ry'amafoto yafatiwe mu bice bitandukanye, hagamijwe guha agaciro abari n'abategarugori.'

Akomeza agira ati: 'Twifuza guhuza ubukerarugendo n'imideli kuko bifite aho bihuriye, no mu busanzwe kuri iyi nshuro tukaba twaribanze ku mushanana.'

Yongeraho ati:"Intero y'imurikabikorwa ryacu ni 'Kwanda' nko kwagura ubwiza bw'Umushanana ukagera hose ku isi, ukajya wambarwa n'abanyarwanda n'abanyamahanga."

Iri murikabikorwa rikaba riteganijwe kuwa 24 Ugushyingo 2022 ahazwi nka Goethe Institut Kigali mu Kiyovu, aho hazerekanwa amafoto atandukanye yagiye afatirwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

Mu busanzwe Justin akaba ari umwe mu bahanga mu itumanaho, akora mu ikompanyi y'ikoranabunga y'Irembo.

Ibi byose ariko akaba abifatanya no kumurika imideli ibyo amaze imyaka igera kuri itanu akora, aho yagiye agaragara mu binyamakuru byanditse by'imideli bitandukanye [Magazine].

Yaserutse ahantu hatandukanye mu birori by'imideli yaba mu Rwanda no hanze, birimo Kigali Fashion Week na Rwanda Cultural Fashion Show zose zo mu mwaka wa 2022.

Aheruka Dubai aho yiyerekanye muri Rwanda Fashion Connect 2022 hari muri Werurwe.

Justin Shema amaze kubaka izina mu mideliYifuje guha agaciro abari n'abategarugori binyuze mu mushananaAheruka guserukira u Rwanda i Dubai

The Gods of Women Exhibition izabera mu Kiyovu, Kigali Umushanana Shema arifuza ko uba umwambaro wamabarwa ku isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122905/justin-shema-agiye-kumurika-ubwiza-bwumushanana-abijyanisha-nubwu-rwanda-amafoto-122905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)