Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina Mandera Innocent yabwiye ikinyamakuru Umwezi.rw ko nubwo turi mu bihe byihinga abaturage bo muri uwo murenge bahuye n'izuba ryinshi ryatumye imyaka yabo Yuma; bakaba batizeye ko bazabona umusaruro uhagije nkuko byari bisanzwe muri kigice kizwiho kwera cyane.
Kuri ubu bakomeje guhangana n'icyo cyiza bashyiraho ingamba zibafasha kwirinda ko bazahura n'amapfa yaterwa n'ir'izuba nko gukoresha ibishanga neza buhira imyaka bahinze aho bishoboka.
Mandera Innocent agira ati: 'Tugenda dukangurira abaturage kugendana nibi tugezemo kuko icyiza cy'izuba kigihari.Twabwiye abaturage ko bagomba gukorasha neza ibishanga ndetse no kuhira aho bishoboka no kuba basimbuza imbuto zumye.'
Umwe mu bakora umwuga w'ubuhinzi mu murenge wa Mugina yagize ati: 'twahuye n'ikibazo cy'izuba kuri ubu imyaka twahinze imyinshi yarumye, izuba ryabaye ryinshi ku buryo tutizeye ko hari umusaruro tuzabona. Twari dusanzwe tweza ibishyimo, imyumbati n'ubunyobwa ku buryo twasaguriraga amasoko, ariko ubu ntitunazi ko tuzabona ibyo kurya. Ubuyobozi bwatugiriye inama y'uko tugomba kubigenza muri iki gihe cy'izuba ryacanye cyane, batubwiye ko tugomba gusimbuza imyaka aho yumye, kuyoboka ibishanga ndetse no guhinga imboga.'
Mugina n'umurenge uherere mu gice cy'Amayaga ,icyi gice kizwiho kwera cyane kuko uhasanga ubwo bwinshi bw'ibiribwa nk'inyumbati ,ibishyibo n'ubunyobwa.
Mu rwego rw'ubwisungane, abaturage ba Mugina bakanguriwe gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bageze ku kigero kiza.
Abaturage bibukijwe ko umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza utangwa kubagize umuryango bose dusaba abaturage kujya batangira kwizigama, bazigamira mitiweli umwaka wa mitiweli ugitangira; ibyo bakabikora binyuze mu matsinda cyangwa mu bimina aho bizigama make make, umwaka ukarangira baramaze kwizigama mitiweli.
Mandera ati: 'Duhora tubwira abaturage ko gutanga mitiweli ari inyungu zabo kuko uwatanze mitiweli atarembera murugo kandi n'iyo yarwaye yivuza ku mafaranga make.'
Aba baturage babifashijwemo n'ubuyobozi bw'umurenge wa Mugina bigishijwe guhinga imboga n'inimbuto cyane ko byera cyane muri iki gice , ku buryo bemeza ko imibereho yabo imaze guhinduka kubera kurya neza kandi ko basagurira amasoko
Mandera , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina ati: "Hari byinshi abaturage bigishwa ibitagenda bigakemurwa bahereye aho batuye , mu masibo yabo no midugudu barimo , Urugero nk'akamaro k'akarima k'igikoni. Mbere hari abaturage bataryaga imboga , ariko bamenye ko kurya imboga n'imbuto ari uburyo bwo kuboneza imirire no kurandura igwingira rikigaragara Umurenge wa Mugina ugira isantere ibyiri nini z'ubucuruzi iya Cyeru n'iya Mugina uhasanga kandi inganda zitunganya kawa ndetse n'umuceri."
- Agasantire ka Mugina
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) tariki 26 Kanama cyatangaje iteganyagihe ry'imvura y'Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane kandi kigatanga imvura nke, izatangira kugwa tariki 30 Kanama 2022 hamwe na hamwe.
Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yagaragaje uburyo iki gihembwe cya nyuma cya 2022 kuva muri Nzeri kugera mu Kuboza ndetse na nyuma yaho muri 2023 niba hatagize igihinduka hazaguma kuboneka imvura nke mu bice bigize Igihugu.
Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura y'Umuhindo iteganyijwe gucika hagati ya tariki 15 na 25 Ukuboza 2022, n'ubwo hazajya habaho iteganyagihe ry'iminsi mike mike rizajya ryerekana impinduka zishobora kudahuza n'ibyatangajwe.
Ku bijyanye n'uko imvura izaba nkeya, Meteo Rwanda ivuga ko yabitangaje kuva kare mu rwego rwo gufasha abaturage gufata ingamba zo kureba uko hakuhirwa imyaka bityo ntibagwe mu gihombo.
Source : https://imirasire.com/?Kamonyi-Mugina-Abaturage-mu-ngamba-zo-guhangana-n-ikiza-cy-izuba