Kigali: Ibigo by'amashuri birasaba ko Leta yakongera uruhare rw'ababyeyi mu burezi n'uburere bw'abana babo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bagenda bahura nazo zo kuba hari ababyeyi babasaba kongera uruhare rwabo mu burezi buhabwa abana babo, ndetse hakaba hari n'abasaba ko amafaranga bishyura y'amafunguro ahabwa abana babo yazamurwa kugira ngo abana babo bajye bahabwa ifunguro rihagije, gusa bakazitirwa n'uko amabwiriza ya Leta atabibemerera na gato.

Mu byo bagaragaza harimo kuba ababyeyi basaba ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri abana babo bigamo kuba bakongera ingano y'umusanzu w'amafaranga y'amafunguro y'abana bafata ku ishuri, aho baba bifuza ko yava kuri 975 akaba yakwiyongera.

Mu kiganiro umuyobozi w'ishuri ribanza rya Biryogo, Ntakavuro Pelagie, kimwe na bagenzi be bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yafashije muri byinshi nko kuba abana batagita ishuri ndetse no gucyererwa amasomo byahato na hato.

Akomeza avuga ko kurubu bagorwa nibiciro by'ibiribwa ku masoko ,agasaba ko leta ya tecyereza ku biciro ndetse no konera uruhare rwa babyeyi mu rwego rwokurushaho kunoza iyi gahunda.

Umuyobozi wa E.P Biryogo, Mme. Ntakavuro Pelagie



Source : https://imirasire.com/?Kigali-Ibigo-by-amashuri-birasaba-ko-Leta-yakongera-uruhare-rw-ababyeyi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)