Kimenyi Tito yegukanye igihembo nyamukuru cya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimenyi Tito amaze guhiga abandi bari bahataniye iki gihembo nyamukuru yagize ati: 'Ni ishimwe rikomeye ndishimye cyane, murakoze kubw'iki gihembo kandi byose nimwe, mudahari sinaba ngeze aho njyeze.'

Uyu musore uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa TikTok yegukanye miliyoni 1Frw yagenewe na Udustar, ikompanyi ifite ibikorwa by'ikoranabuhanga yahise inamugira Brand Ambassador.

N'ubwo ari cyo gihembo nyamukuru, ariko uwa kabiri we yahawe ibihumbi 300Frw n'ikompanyi y'ubukerarugendo ya MB Simba Safaris Rwanda, igenda itembereza ba mukerarugendo yaba ab'imbere mu gihugu n'abaturutse imahanga baza kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Hari kandi n'icumi bahize abandi mu matora yabaye binyuze kuri events.noneho.com hateranijwe amajwi yo mu byiciro bibiri, harimo icyabaye kuva muri Nzeri 2022 kugera mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 cyarimo 30, n'icyabaye rwagati mu Ukwakira 2022 cyari gisigayemo 15 nabo bagenewe 20% y'amafaranga yinjiye binyuze mu majwi y'ababatoye. Ibi birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remera, bikaba byitabiwe n'abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

Byasusurukijwe n'abahanzi b'abahanga barimo abavandimwe babiri bazwi nka Fela Music bamaze kugira indirimbo zitandukanye zikunzwe, zirimo Imboni n'Icyihebe baheruka gushyira hanze.

Umuhanzi kandi na we umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye Jowest yanyuze ababyitabiye mu ndirimbo zirimo Ndatinda, Agahapinesi na Hejuru yamufunguriye amarembo.

Ibyishimo byari igisagirane kuri Kimenyi TitoGreyson Manzi wabaye uwa kabiri na Kimenyi Tito wahize boseGreyson ashyikirizwa ibihumbi 300 na MB Simba Safaris RwandaByari ibyishimo kubitabiriye ibi biroriJowest ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi biroriUmwe mu bakobwa bakoraga protocolAfsana ni umwe mu bari bahataniye ibihembo TiktokHumble Designer bari mu  baterankunga b'igikorwa batanze CertificateUbwo abari bahatanye bari bafatanye urunana bategereje kumenya uwahize abandiNyiri Rwanda Update ari mu bitabiye ibi biroriMavado Sandra na General Benda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122602/kimenyi-tito-yegukanye-igihembo-nyamukuru-cya-miliyoni-muri-tiktok-rwanda-awards-2022-amaf-122602.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)