Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo hakinwe umukino ubanziriza indi y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umukino warangiye Kiyovu SC itsinze Rayon Sports 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirirwa n'abakunzi b'amakipe yombi wabonaga ko iyi sitade bayuzuye hafi kuyuzura.

Mbere y'uko aya makipe yombi akina uyu mukino hari habayeho imihigo kuri buri ruhande nkaho uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yavuze ko natwindwa na Kiyovu SC asezera kuri ruhago.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal we yari yatangaje ko iyi kipe ya Gikundiro itamutsinda akiyoboye urucaca, dore ko kugeza uyu mukino utarakinwa yari amaze kuyitsinda imikino 5 banganya umwe kuva atangiye kuyiyobora.

Mu ntangiriro z'uyu mukino, Kiyovu SC niyo yatngiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 5 yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi  nka Pichou.

Kiyovu SC yari yakomeje cyane mu kibuga hagati, yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 41, amakipe akaba yagiye kuruhuka Kiyovu iyoboye ku bitego 2-0.

Rayon Sports yari yasuye yagerageje gushaka byibuze igitego cyo  kwishyura inyuze ku buryo bwo kwinjiza abakinnyi bayo bari babanje hanze barimo Essombe Onana wari umaze iminsi yaravunitse.

Byaje gusaba gutegereza kugeza ku munota wa 85 w'umukino ngo gikundiro ibone igitego cyo kwishyura cyabonetse kuri Penaliti cyatsinzwe na Onana bityo umukino urangira Kiyovu yegukanye amanota atatu y'umunsi wa cyenda.

Gutsinda uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye yuzuza imikino 7 itazi gutsindwa na Rayon Sports uko bimeze kuko muriyo mikino imaze gutsinda imikino 6 banganya undi umwe.

Amanota atatu Kiyovu Sports Club yaraye yegukanye yatumye iyi kipe y'urucaca irara kumwanya wa mbere w'agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 20 naho Rayon Sports ya Kabiri ikaba ifite amanota 18.

Uko imikino y'umunsi wa 9 ikinwa:

Ku wa gatandatu, tariki ya 12/11/2022:

Bugesera FC vs Espoir FC

Etincelles FC vs Musanze FC

Rwamagana City vs Marines FC

Mukura VS vs Rutsiro FC

Gasogi United vs Gorilla FC (3pm)

Police FC vs As Kigali (6:30 pm)

Ku cyumweru, tariki ya 13/11/2022:

APR FC vs Sunrise 3pm

The post Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-irindwi-idatsindwa-inaboneraho-gufata-umwanya-wa-1-wa-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-irindwi-idatsindwa-inaboneraho-gufata-umwanya-wa-1-wa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)