Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charlles [KNC] yavuze ko Kiyovu Sports ikwiye kuva mu Mujyi ikajya mu cyaro guhingayo isombe.
Yabitanganje nyuma y'umukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona batsinzemo Kiyovu Sports 3-1 ejo hashize, ni nyuma y'amagambo menshi yari yatangajwe.
Mbere y'uyu mukino Kiyovu Sports yari yagereranyije Gasogi United nk'ingunguru irimo ubusa bityo ko bagomba kuyuzuzamo ibitego ikarekera gusakuza.
Bavuze kandi ko iyi kipe ikomoka ku gasozi ka Gasogi muri Kabuga bagomba kugahingamo isombe.
Nyuma y'uyu mukino, KNC na we ntiyaripfanye yishongoye kuri iyi kipe avuga ko yava mu mujyi ikajya mu cyaro kwihingirayo isombe ko na bo bazajya bazigura.
Ati 'Buri gihe baravuga ntibakore, ubwo ni ubunyacyaro. Ibyo kwiyita abanyamujyi babiveho nibibere abanyacyaro, nibajye guhinga amasombe ya bo kuko n'ubundi mu misozi barahinga ni byo bari bavuze, twe tuzabafasha tuyagure tuyarye.'
Yavuze ko Kiyovu Sports atari ikipe yatera ubwoba Gasogi United ndetse ashimangira ko ari ikipe iciriritse.
Ati 'Rwose Kiyovu Sports izagerageze ariko ntabwo ari ikipe yatera ubwoba Gasogi, ahantu nayiboneye ko ari ikipe iciriritse, mwabonye kunganya ikipe ikagenda ikishima, ikipe ifite icyo ishaka iranganya ikishima? Twebwe twanganyije na Sunrise turarira, biranatubabaza cyane ariko ikipe ishaka igikombe iranganya ikishima? Ni ikipe iciriritse.'
KNC kandi yashimangiye ko niba Juvenal atagereje kuzegura ari uko yatsinze Gasogi United nk'uko yabivuze bitazigera bibaho.
Ati 'Juvenal reka mushimire ni umuhanga cyane, ubutumwa bwe bwangezeho ko azegura yamaze gutsinda Gasogi, nibaza ko ari ukugundira ubuyobozi kuko ntabwo yapfa ayitsinze.'
Mu mikino 9 imaze guhuza aya makipe, Kiyovu Sports yatsinzemo umukino 1, banganya 2 ni mu gihe Gasogi United yatsinzemo 6.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ni-ikipe-iciriritse-nijye-guhinga-isombe-mu-misozi-knc