Kiyovu Sports yatandukanye n'umurusiya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n'umukinnyi wayo ukomoka mu Burusiya, wari wageze muri iyi kipe mu ntangiriro za shampiyona.

Kiyovu Sports yatangaje ko Vlasilav Klomishin yari mu igerageza, ariko ritagenze neza kuko batashimye umusaruro we. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa kuko na Bassirou Ndiaye ukomoka muri Senegal nawe yamaze gutandukana n'iyi kipe, aho Kiyovu Sports ivuga ko yabonye ikipe nshya yagiye gukoramo igerageza.


Vlasilav ubwo yari ahanganye na ba myugariro ba Etincelles FC


Ndiaye nawe ntabwo azakomezanya n'ikipe ya Kiyovu Sports



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123011/kiyovu-sports-yatandukanye-numurusiya-123011.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)