Kiyovu Sports yirukanye Umurusiya, yohereza umunya - Senegal i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu yemeje ko yamaze gutandukana n'abakinnyi kabiri, rutahizamu w'Umurusiya, Vlasilav Klomishin ndetse n'umunya-Senegal werekeje ku mugabane w'u Burayi mu igeragezwa.

Aba bakinnyi bombi binjiye muri Kiyovu Sports mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2022-23 utangira.

Vlasilav Klomishin yagiye ahabwa amahirwe mu mikino itandukanye ariko kwigarurira imitima y'abakunzi ba Kiyovu Sports bikaba byaranze.

Ni yo mpamvu Kiyovu Sports yahisemo kumusezerera cyane ko iyi kipe yavuze ko yari mu igeragezwa bakaba batarashimye urwego rwe.

Iti "Turashimira cyane Vlasilav Klomishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igeragezwa, tukaba tumwifurije amahirwe masa ahandi yerekeje."

Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yamaze gutandukana na Ndiaye Bissirou, umunya - Senegal wari wasinye imyaka 2, uyu mukinnyi utarakunze gukoreshwa cyane akaba yerekeje ku mugabane w'u Burayi.

Bagize bati "Bassirou Ndiaye wari umukinnyi wacu yerekeje mu igeragezwa ku mugabane w'i Burayi, tukaba tumwifurije amahirwe masa."

Aba bakinnyi barekuwe nyuma y'uko yaba umutoza ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe butigeze bushima urwego rw'imikinire ya bo.

Rutahizamu w'Umurusiya wakiniraga Kiyovu Sports batandukanye
Ndiaye Bissirou yerekeje gukora igeragezwa ku mugabane w'u Burayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yirukanye-umurusiya-yohereza-umunya-senegal-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)