Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo hagati y'abajenosideri bo mu Rwanda n'abategetsi ba Kongo,uko bagiye basimburana ku ngoma, si urwa none. Ikibazo gusa ni uko abaperezida ba Kongo batabona ko rutagiye rubagwa amahoro, ko ahubwo ari intandaro y'akaga bikururiye, bakagakururira n'igihugu cyabo.

Duhereye kuri Mobutu Sese Seko, wari inshuti y'akadasohoka ya Yuvenali Habyarimana, yafashije ubutegetsi bwa Kinani , kugeza ubwo yohereza abasirikari bamurindaga kurwanya ingabo za RPF-Inkotanyi, ubwo zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ntibyabahiriye ariko, kuko ku rugamba bahakubitiwe ikibatsi cy'umuriro, bataha iwabo igitaraganya, bamaze gusahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Na mbere yo kohereza abasirikari kurwanirira Habyarimana ariko, Mobutu na'murumuna we' nk'uko yamwitaga, bari barubatse ikiguri cy'abagizi ba nabi muri Kivu y'amajyaruguru, kiswe 'MAGRIVI',  kitwikira umutaka wa Koperative y'abahinzi, ariko mu by'ukuri ari umutwe w'Abahutu warashyiriweho gutoteza Abatutsi bo muri Kongo.

Aho ingirabwoba 'FAR' za Habyarimana zikubitiwe incuro muw'1994, zo n'abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihiriri, binjira muri Zayire ya Mobutu nta no kubambura intwaro nk'uko amategeko mpuzamahanga arebana n'impunzi abiteganya. Batujwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w'u Rwanda, mu gihe ayo mategeko ateganya ko impunzi zituzwa nibura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka w'igihugu cyazo. Umusaza Etienne Tshisekedi ubyara Perezida wa Kongo muri iki gihe, yarabyamaganye, yerekana ko bitinde bitebuke, iyi myitwarire izateza Kongo ibibazo, ariko bamwima amatwi.

Interahamwe zigeze muri Zayire zakomeje kwitegura kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside, zihabwa imyitozo n'intwaro, ubutegetsi bwa Mobutu bubiha umugisha. Ubwo kandi ni nako bicaga Abatutsi bo muri Zayire y'icyo gihe, bituma ibihumbi n'ibihumbi bava mu byabo, baboneza mu nkambi z'impunzi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere, n'ubu imyaka ikaba isaga 25 bakizirimo.

Gukingira ikibaba abicanyi no gukorana nabo ntibyaguye amahoro Mobutu, kuko byaje kumuviramo guhirikwa ku butegetsi muw'1997, ndetse muri Nzeri uwo mwaka, uwo mugabo wari igihangange aza gupfa yangara. Maréshal Mobutu yahambwe n'ababarirwa ku mitwe y'intoki, n'ubu  umurambo we uracyari  muri Maroc.

Uwamusimbuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila, nta somo yabikuyemo, ahubwo nawe yakomeje gupfumbatana n'abajenosideri. Amaze guhindura izina ry'igihugu akacyita Repubulika'Iharanira Demokarasi'ya Kongo, yabashyize mu gisirikari cya Kongo, maze baba babonye ububasha ntayegayezwa bwo kwiba, kwica, n'ubundi bugizi bwa nabi bakorera abaturage kugeza n'uyu munsi. Kabira ntibyamuhiriye, kuko yaje kwicwa n'abatari bishimiye imitegekere ye, cyane cyane gutonesha abajenosideri b'Abanyarwanda, akabarutisha abenegihugu.

Umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, nawe yaje atera ikirenge mu cya se, akorana n'Interahamwe, yibwira ko arizo zizamufasha kubaka igisirikari gikomeye. Byahe byo kajya, ko bikomereje gusahura,kwica Abatutsi, no gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi nibyo byatumye havuka umutwe wa CNRDP ya Laurent Nkunda, yaje kuvamo M23 y'uyu munsi. Intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru yashegeshe bikomeye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse ishyaka rye ritsindwa amatora yo muw'2019, yimitse Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe.

Ibi byose byabaye ku bamubanjirije, Tshisekedi ntiyabihaye agaciro, ngo yitandukanye n'abajenosideri bibumbiye muri FDLR. Nawe yakomeje kubabungabunga, ndetse uyu munsi nibo bamufasha kurwana na M23, n'ubwo ku rugamba nta musaruro.

U Rwanda rwakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukorana na FDLR, ndetse raporo y'Umuryango  uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rhgts Watch, yo ku itariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka, igaragaza ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kongo ziha FDLR intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro. Uku kunywana n'abajenosideri nibyo byatumye M23 yubura imirwango, nyuma y'imyaka hafi 10 yarahagaritse intambara.

 Ubu M23 yigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu y'Amajyarugu. Ubwo bukana bwayo buterwa no kugira impamvu yo kurwana,  nibwo bwatumye  ubutegetsi bwa Kongo buhimba ibinyoma ko uwo mutwe ushyigikiwe n'uRwanda, kugirango busobanure impamvu igisirikari cya Kongo gikubitwa umusubirizo ku rugamba.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, i Nairobi muri Kenya hatangiraga icyiciro cya 3 cy'imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n'imitwe iyirwanya. Ni imishyikirano ije ikurikira inama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro ngo igamije kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Ari i Luanda, ari n'i Nairobi, M23 ntiyigeze itumirwa. Wategereza ute amahoro, mu gihe uruhande rumwe mu zihanganye rudahabwa agaciro?

Abasesengura ibyo muri Kongo basanga igihe cyose Abatutsi bo muri icyo gihugu bazaba bagifatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, bazira gusa ko  bavuga ikinyarwanda, igihe bazaba bakicwa, abandi barahejejwe mu buzima bubi bwo mu nkambi,  amahanga arebera ahubwo agashyira icyaha ku barwanira ko imiryango yabo idashirira ku icumu, kwizera ko ibibazo bya Kongo bizabonerwa umuti ari ukwibeshya.

Abazi neza Kongo bemeza ko ipfundo ry'akaga ka Kongo ari imiyoborere mibi cyane yaranze ubutegetsi bwayo uko abaperezida basimburanye ku ntebe, hakiyongeraho gukorana n'umutwe wa FDLR ugambiriye gutsemba Abatutsi aho bari hose ku isi, nk'uko abo bajenosideri babyibwiriye Chris MoGreal, umunyamakuru wa  The Guadian wabasuye muw'2006. 

Niba FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa Kongo, yica uko ishatse ari nako yigamba imyiteguro yo guhungabanya umutekano w'uRwanda, abategereje amahoro muri Kongo nibashaka basubize amerwe mu isaho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukwiye kuva ku izima, bukareka gukorana na FDLR, bugashyikirana na M23, kandi amasezerano hagati y'impande zombi agashyira mu bikorwa, aho kuba amasigaracyicaro nk'uko byagiye bigenda. Iyi niyo nzira rukumbi yatuma amahoro agaruka, nibura muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibindi ni ugusetsa imikara.

The post Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)