Leta ya Congo yemeye kuganira n'inyeshyamba za M23 mu gihe uyu mutwe wo utabikozwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko idashobora kuganira na M23 kuko iyifata nk'umutwe w'iterabwoba, gusa mu ijoro ryo ku wa Gatanu iyi mvugo isa n'iyahindutse ahubwo Leta y'iki gihugu ishyiraho ibintu bine uyu mutwe ugomba kubanza kubahiriza kugira ngo bajye mu biganiro.

Mu kiganiro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yagiranye n'itangazamakuru ku wa Gatanu yavuze ko 'ingingo enye arizo zisabwa kugira ngo leta yemere kuganira n'umutwe wa M23, harimo kurekura uduce twose wafashe.'

Christophe Lutundula yavuze ko leta ibona M23 igenzura Bunagana n'igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru nk'umutwe w'iterabwoba kandi bataganira nawo niba ibyo bidahindutse.

Yakomeje avuga ko leta yaganira na M23 ari uko 'ihagaritse ibikorwa byayo by'ibyaha, ikava mu duce twose yafashe, abaturage bahunze bakagaruka mu byabo ndetse n'ibikorwa byo gufasha imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko M23 bigahagarara.'

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yagiranye na BBC yavuze ko ibyatangajwe na RDC bidashoboka kuko 'Nta na santimetero imwe tuzasubiraho inyuma'.

Asubiza kubyo Lutundula yavuze, Ngoma yavuze ko M23 atari umutwe urimo gukora ibyaha, "kandi nta bubasha afite bwo kuduha amabwiriza.'

'[aho bafashe] Abaturage basubira mu byabo nta kibazo, kandi natwe turifuza gutahuka kw'impunzi, zirarenga 100,000 ziri mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Zambia…'

RDC ibaye nk'ihindura imvugo kuri M23 nyuma y'imirwano yabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu bice bya teritwari ya Ituri, muri pariki ya Virunga hafi ya Kiwanja na Rutshuru.

Nk'uko bisanzwe bigenda, bivugwa ko muri iyi mirwano FARDC yafatanyije n'abarwanyi ba FDLR biganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bivugwa ko iyi mirwano yaguyemo abasirikare benshi ba FARDC barimo na Lieutenant Colonel Faustin Sengabo nyuma yo kugwa mu gico cy'abarwanyi ba M23 mu gace ka Rugari.

Mu cyumweru gishize, Umuryango w'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba wanzuye ko tariki 16 z'uku kwezi i Nairobi hazatangira ibiganiro bishya ku kibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Hagati aho, kuwa gatanu nijoro Perezida João Lourenço yageze i Kigali aganira na mugenzi we Paul Kagame, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu ategerejwe i Kinshasa.



Source : https://imirasire.com/?Leta-ya-Congo-yemeye-kuganira-n-inyeshyamba-za-M23-mu-gihe-uyu-mutwe-wo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)