Leta y'u Rwanda yagize icyo ivuga ku ndege ya RDC yavogereye ikirere cyarwo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo mu 2022 nibwo u Rwanda rwatangaje ko hari indege y'intambara y'ingabo za RDC yinjiye mu kirere cyarwo ndetse ihagarara umwanya muto ku kibuga cy'indege kiri mu Karere ka Rubavu.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko rutigeze rushaka gusubiza ubu bushotoranyi mu buryo bwa gisirikare.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye barahabwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki kibazo.

Mukuralinda yakomeje avuga ko iby'iyi ndege u Rwanda rwabifashe nk'igikorwa cy'ubushotoranyi kije cyiyongera ku bindi byinshi iki gihugu cyagiye kigerageza mu buryo butandukanye.

Ati 'Kugeza uyu munsi nta bindi bisubizo batanze gusa igihari n'uko Guverinoma y'u Rwanda ibona ko ibikorwa byo kwiyenza bikomeje, hari ibikorwa byo kurasa mu Rwanda byabaye mu ntangiriro z'umwaka murabizi byarabaye, hari abo byakomerekeje hari n'abo byasenyewe.'

'Hari ibikorwa bibera muri RDC byo kwiyenza nabyo Guverinoma y'u Rwanda yarabivuze, aho usanga hari abaturage kavukire bavuga Ikinyarwanda nabo bahohoterwa n'abandi bose bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa se isura y'Abanyarwanda.'

Yakomeje avuga ko ibyo RDC iri gukora bihabanye n'ibyo Perezida wayo, Félix Antoine Tshisekedi avuga agaragaza ko igihugu cye gishyize imbere inzira y'ibiganiro n'amahoro.

Ati 'Ibyo byose ni ibikorwa byo kwiyenza birimo n'iki cyabaye bikomeje ndetse bikanyuranya n'ibyo Perezida wa RDC aherutse kuvuga agaragaza ko nubwo ahamagarira abantu kurwanya umutwe wa M23 ashyize imbere inzira y'amahoro. Ntabwo washyira imbere amahoro ngo ukomeze kwiyenza.'

Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri iki gihugu.

U Rwanda rwo ruvuga ko nta nyungu rufite mu kuba rwashyigikira uyu mutwe, ahubwo rukemeza ko ibyo RDC ikora ari uburyo bwo kuyobya uburari no kwirengagiza inshingano abayobozi bayo bafite zo gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu.

Ubwo aya makuru y'uko hari indege ya RDC yavogereye ikirere cy'u Rwanda yamenyekanaga benshi mu Banyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batumva impamvu Ingabo zabo zitagize icyo zikora ngo zihanure iyi ndege cyangwa ngo ifatirwe mu gihe yari imaze kugwa i Rubavu.



Source : https://imirasire.com/?Leta-y-u-Rwanda-yagize-icyo-ivuga-ku-ndege-ya-RDC-yavogereye-ikirere-cyarwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)