M23 yageze mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyarugero Canisius Karemera, Umwe mu bavugizi ba M23 yemeje ko uyu mutwe ugeze ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma ndetse biteguye kuwutera bakawufata.

Amakuru aravuga ko imirwano ikomeye iri kubera muri izi 20 km uvuye I Goma.

M23 irashaka kwinjira muri uyu mujyi ukambitsemo ingabo za EAC zikomoka muri Kenya zahageze mbere.

Umuvugizi mu bya politiki wungurije wa M23 yahumurije abatuye Goma.Yabwiye umunyamakuru wa Radio 10 ati "Nibahumure mama, tubazaniye amahoro. Baragira impungenge ku biki kandi tubazaniye amahoro?!"

Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuva mu gitondo yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice bitandukanye byo mu marembo y'umujyi wa Goma ndetse n'umupaka muto wa Kabuhanga uhuza u Rwanda n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu uragenzurwa n'izi nyeshyamba.

Si uyu mupaka gusa kuko na Kibumba ubu yamaze kwinjira mu duce izi nyeshyamba ziri kugenzura. M23(Intare za Sarambwe) ivuga ko ishaka gufata umujyi wa Goma. Ikomeza ivuga ko agace ka Kanyamahoro ziri kukagenzura mu gihe zigitegereje gukomeza urugendo.

Izi nyeshyamba zakomeje gusaba Leta ko yakwemera bakagirana ibiganiro yo iranangira nyamara uyu munsi, Umuvugizi wa Guverinoma yashyize hanze ibyo bifuza kugira ngo bemere kuganira n'izinyeshyamba, mugihe bari barirenze bakarahira bavuga ko bataganira n'umutwe w'iterabwoba.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yageze-mu-birometero-20-uvuye-mu-mujyi-wa-goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)