M23 yahaye isezerano rikomeye Leta ya RDC yayimye amatwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa M23 uravuga ko mu gihe cyose Leta ya Congo itaremera ko bagirana ibiganiro, bazarwana nayo kugeza ku iherezo.

Mu itangazo M23 yashyize hanze,yavuze ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo bafite, ariko ko nibadakunda bazakomeza kurwana kandi ko batazigera bahunga nkuko byagenze muri 2013.

M23 yavuze ko 'idateganya gusubira mu nkambi z'impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.'

Umuyobozi w'uyu mutwe Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko 'Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.'

Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z'intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n'abaturage, zica abasivili abandi barahunga.

Nta mibare y'abishwe n'izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by'intambara bishyira mu kaga ubuzima bw'abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by'ubutabazi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yahaye-isezerano-rikomeye-leta-ya-rdc-yayimye-amatwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)