M23 yahaye ubutumwa bukomeye Umusirikare wari utwaye indege yarashe ku birindiro byayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pte Takoy wa FARDC yashimwe n'abatari bake ndetse afatwa nk'intwari y'igihugu , nyuma y'uko ku munsi w'ejo ariwe wari utwaye indeye y'indwanyi ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mu bice bya Jomba,Tchanzu, Musungati na Runyoni.

Igitangazamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko ubuyobozi bwa M23 bwageneye ubutumwa bwihariye Pte Takoy warashe abasivili akanatwika ibirindiro byayo.

Muri ubu butumwa ubuyobozi bwa M23, bwasabye uyu musirikare ko mu gihe yaba yitegura kugaruka kubarasaho, agomba kuza yazeye ku muryango we kuko ngo kugaruka bizakunda ariko gusubirayo ari muzima byo bitazashoboka.

Baragira bati :'Mubwire uwo musirikare muto warashe abaturage bacu mu gace ka Jomba ko nagaruka agomba kuza asezeye ku muryango we.Ntituzemera ko ako kanyugunyugu atwaye kongera kwinjira mu matware yacu.'

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, FARDC yatangiye kugaba ibitero byo mu kirere mu bice gigenzurwa na M23. Ibitero by'indege bihosheje hahise hakurikiraho urugamba rwo ku butaka , aho abasirikare ba FARDC bazanye n'itsinda ry'imitwe y'inyeshyamba basakirana na M23, birangira ibasubije inyuma.

Les jours de ce petit lache pilote qui a bombardé la population de Jomba au lieu d'aller Bombarder les M23 au front à Kibumba sont comptés. Commencez déjà a dire aurevoir a ta famille car les Lions de sarambwe vont ecraser ton papillon si tu rentre encore. pic.twitter.com/LPQLbpbHAd

â€" Goma24 (@goma24news) November 8, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yahaye-ubutumwa-bukomeye-Umusirikare-wari-utwaye-indege-yarashe-ku-birindiro-byayo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)