Tariki ya 8 Ugushyingo 2022 mu masaha y'ikigoroba, FARDC iri kumwe n'abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai Nyatura, Mai Mai MPA na Mai Mai Busholi, Bagabye igitero ku birindiro bya M23 mu gace ka Kalengera muri Teritwari ya Rutshuru.
Iki gitero cyaje gikurikira ikindi iyi mitwe ifatanyije na FARDC, bari bagabye ku birindiro bya M23 mu gace ka Biruma/Rugali mu rukerera rw'ejo kuwa 8 Ugushyingo 2022, bagamije kwisubiza ibi bice bambuwe n'umutwe wa M23.
Ni ibitero byari byabanjirijwe n'ibindi bitero byo mu kirere hifashishijwe indege z'intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 FARDC iheruka kugura mu Burusiya.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 watangaje ko ibi bitero byombi bitabashije kugera ku ntego yabyo, kuko abarwanyi ba M23 babisubije inyuma byose uko byakabaye, bituma FARDC itabasha kwambura M23 utwo duce twombi.
Mu kiganiro Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yemeje iby'iyi nkuru , avuga ko abarwanyi ba M23 babashije guhagarika ibyo bitero muri utwo duce twombi.
Yagize ati :'' kugeza ubu nta gace turatakaza. Ibitero FARDC ifatanyije na FDLR n'imitwe ya Mai Mai bagabye ku birindiro byacu mu duce twa Kalengera na Biruma/Rugali ntacyo byabashije kugeraho kuko twabashije kubasubiza inyuma. Utwo duce twose turacyari mu mabo yacu kibazo.'
Yakomeje avuga ko M23, ari umutwe ufite ubushobozi mu ntambara bahanganyemo na Leta ya FARDC kandi ko badateze gusubira inyuma kuko barwanira uburenganzira bwabo cyereka mu igihe ubutegetsi bwa Kinshasa buzemera ibiganiro.
Ivomo:Rwandatribune