Manchester United mu rugendo rwo gushaka uko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo aherutse gutangaza amagambo atari meza ku ikipe akinira avuga ko Manchester United yamugambaniye, ko hari abayobozi bayo bashatse kumusohora mu ikipe ku ngufu ndetse anavuga ko atazigera yubaha Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha. 

Nyuma y'ayo magambo abayobozi n'umutoza wa Manchester United barateranye, kugira ngo bige ku kibazo cy'uyu mukinnyi. Erik Ten Hag yavuze ko atazigera yongera gutoza ikipe irimo Ronaldo, ndetse hatangira gushakwa uko yasohoka muri iyi kipe nta faranga na rimwe ahawe. 

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse amakuru avuga ko aboyobozi ba Manchester United bashyizeho abanyamategeko kabuhariwe, biga uko Ronaldo batandukana nawe nta mafaranga bamuhaye, bitewe n'uko bari bakimufitiye amasezerano.


Cristiano ushobora gutandukana na Manchester United nta faranga na rimwe ahawe

Cristano Ronaldo afitanye amasezerano na Manchester United azagera mu kwa karindwi k'umwaka utaha, ahembwa agera mu bihumbi 500 by'amayero ku Cyumweru. Uyu mukinnyi yagarutse muri Manchester United muri 2021 nyuma y'ibihe byiza yari yarahagiriye kugera 2009. 

Mbere y'uko agaruka yari yaratwaranye na Manchester United ibikombe byinshi bikomeye birimo: ibikombe 3 bya Premier League, 1 cya Champions League, 1 FA cup ndetse yanahatwariye Ballon d'Or. 

Ibikorwa bya Ronaldo bimugira umwami muri Manchester United, ariko muri iyi minsi biri kugenda bigabanuka bitewe n'ibyo ari gukora. 

Uyu mukinnyi w'umunya Portugal nyuma y'igikombe cy'isi biragoye ko azasubira muri Manchester United, bitewe n'ibyo abayozi bari gukora birimo no gutekereza uko bazatandukana nawe nta n'ijana bamuhaye, kandi binyuze mu mategeko.


Ronaldo wagiriye ibihe byiza muri Manchester United mu bihe bye bya mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123020/manchester-united-mu-rugendo-rwo-gushaka-uko-izirukana-cristiano-ronaldo-nta-nurupfusha-im-123020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)