Meddie Kagere yatunguranye akinana jersey yanditseho izina ry'umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Meddie Kagere ukinira Singida Big Stars muri Tanzania yatunguranye ubwo yakinanaga umwenda 'Jersey' wanditseho izina ry'umugore we ari we Oda.

Ubusanzwe bimenyerewe ko umukinnyi akina yambaye amazina ye ku myenda akinana ndetse ni nako bimeze kuri rutahizamu w'umunyarwanda umaze imyaka 4 akina muri shampiyona ya Tanzania.

Uyu mukinnyi wamamaye muri Tanzania bitewe no gustinda ibitego n'uburyo abyishimiramo yafunze ijisho rimwe, ubusanzwe yakinaga yambaye izina rye 'Kagere' mu mugongo.

Mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Singida Big Stars ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 yakinaga na Polisi Tanzania, Meddie Kagere yahisemo ku izina rye kongeraho iry'umugore we Oda maze akina yambaye jersey yanditseho Oda Kagere.

Uyu mukino baje no kuwutsinda 1-0 cyo ku munota wa 22 cyatsinzwe na Meddie Kagere, mu kwishimira iki gitego yahindukije umupira maze inyuma ahashyira imbere yerekana aya mazina yakinnye yambaye.

Oda ni umugore wa Kagere Meddie bakaba Kicukiro, mu gihe Kagere ari mu kazi umugore we na we aba ari mu Rwanda yita ku bana cyane cyane akurikirana ibijyanye n'amasomo ya bo.

Polisi Tanzania yari yakiriye Singida Big Stars
Kagere yakinnye yambaye izina ry'umugore we 'Oda Kagere'
No mu kwishimira igitego yahindukije umupira izina rigaraga neza
Oda umugore wa Kagere Meddie



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yatunguranye-akinana-jersey-yanditseho-izina-ry-umugore-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)