Minisitiri Ngirente yasabye 5,702 bahawe impa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 ba Kaminuza y'u Rwanda, wabereye kuri Sitade y'Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n'ibihumbi by'abantu barimo ababyeyi, abanyeshuri, abarezi n'abandi.

Abasoje amasomo yabo barimo 25 basoje impamyabumenyi y'ikirenga (PhD), 628 basoje mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's Degree) barimo kandi 4,417 barangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) ndetse na 332 barangije muri Diploma zitandukanye.

Ni ku nshuro ya 8 Kaminuza y'u Rwanda itanze impamyabumenyi. Justine uri mu basoje amasomo ya 'Master's yavuze ko kuva mu 2019 yakurikiranaga aya masomo, kandi rwari urugendo rutoroshye ahanini bitewe na Covid-19, aho basabwaga kwigira 'Online'.

Ni urugendo avuga ko rutumye yunguka ubumenyi. Ati "Igihugu kinyitegeho byinshi." Yigaga ibijyanye n'ububyaza, ndetse avuga ko azihatira mu gutanga serivisi nziza, kandi azabera abandi urugero rwiza.

Nshimiyimana Boniface wigaga ibijyanye no kwita ku ndembe, akaba asoje muri 'Master's yavuze ko atewe ishema no gusoza amasomo ye 'mu gihugu cyacu kandi muri Kaminuza y'u Rwanda'.

Yavuze ko igihugu gikwiye kumwitegaho byinshi. Ashima Perezida Paul Kagame ku bw'umusanzu we mu rugendo rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yanashimye ababyeyi be.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ufite igisobanuro kinini kuri we, kuko ubaye mu gihe ari bwo aherutse kugirwa Umuyobozi w'agateganyo w'iyi Kaminuza.

Dr. Didas yifurije ishya n'ihirwe abasoje amasomo. Yabwiye abanyeshuri ko hamwe n'imiryango yabo, iki ari igihe cyo kurya ku mbuto bateye mu gihe cy'urugendo bari bamaze ku ntebe y'ishuri.

Yabashimiye kandi umuhate wabo kuko bize mu bihe bigoye birimo icyorezo cya Covid-19, intambara hirya no hino ku Isi n'ibindi.

Dr. Didas yabwiye abasoje amasomo, ko bakwiye guharanira kuba nyambere muri byose. Ati "Ubu mufite buri kimwe cyose gikenewe."

Yavuze ko mu basaga ibihumbi bitandatu basoje amasomo, barimo abaturuka mu bihugu 15. Yavuze ko bafite intego yo gukora ku buryo iyi Kaminuza, izajya iganwa n'abandi banyeshuri bo mu bindi bihugu, ndetse n'abashakashatsi.

Dr. Didas yavuze ko bafitiye icyizere aba basoje amasomo, ashima abarimu ba Kaminuza n'abandi bagize uruhare mu gutuma aba banyeshuri basoza amasomo yabo.

Minisitiri Ngirente yatangiye ijambo rye, ashima buri wese wasoje amasomo ye ku bw'umuhate n'umurava yashyize mu rugendo rwe rw'amasomo. Yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda ku bw'uyu muhango w'ingirakamaro mu rugendo 'rwanyu rw'uburezi'.

Yashimye Umuyobozi Mukuru w'Ikirenga wa Kaminuza y'u Rwanda, Patricia L. Campbell, ashima abarimu ba Kaminuza, ababyeyi bashyigikiye abana babo mu rugendo rwo kwiga 'uyu munsi muri kwishimira'.

Ati "Turashimira ababyeyi mwabigizemo uruhare mu burezi bw'abana kuva mu burezi bw'ibanze kugeza binjiye muri Kaminuza kuko uburere mwabahaye nibwo bwatumye bagera kuri uru rwego bagezeho uyu munsi."

Ngirente yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora inzego zose z'ubuzima zidasibye n'urwego rw'uburezi kuva mu myaka ibiri ishize, ariko ubuzima buri kugaruka 'ari nayo mpamvu turi hano twishimira gusoza amasomo'. Ati "Mwakoze uko mushoboye."

Yifurije abasoje amasomo ishyira n'ihirwe 'mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu'. Ati "Twizeye rwose ko muzabyaza umusaruro ibyo mwize."

Yavuze ko hari byinshi byakozwe na Kaminuza y'u Rwanda birimo no kuzamura ireme ry'uburezi, avuga ko abarenga 100 bo mu bihugu 21  bitandukanye barangije amasomo yabo muri iyi Kaminuza.

Avuga ko ibi ari ibigaragaza ko Kaminuza y'u Rwanda yubatse ubushobozi 'bureshya n'abanyeshuri bo mu bindi bihugu'.

Dr. Ngirente anavuga ko Kaminuza y'u Rwanda yaguye ubufatanye n'izindi Kaminuza, mu bijyanye n'ubushakashatsi n'ibindi. Zimwe mu ntego za Kaminuza ni ugukora ubushakashatsi.

Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyigikira Kaminuza y'u Rwanda, mu kugera ku ntego zayo no guteza imbere ireme ry'uburezi.

Ngirente yavuze ko afitiye icyizere abasoje amasomo mu bijyanye n'uburezi, indangagaciro, bakuye muri iyi Kaminuza n'ibindi bazifashisha mu buzima buri imbere.

Yasabye abasoje amasomo kugira uruhare mu mibereho y'abandi, kuba ba Ambasaderi beza b'impinduka nziza 'bashyira mu ngiro indangagaciro bakuye muri iyi Kaminuza'.

Yavuze ko abasoje amasomo benshi ari urubyiruko (ni byiza), abitezeho kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Yavuze ko ibi bazabigeraho barangwa n'ubunyangamugayo n'izindi ndangagaciro.

Ngirente yijeje Kaminuza y'u Rwanda ko Guverinoma y'u Rwanda "Izafatanya namwe gukemura ibibazo byose biri muri Kaminuza, kugira ngo tuyigire Kaminuza y'intangarugero uko igihugu cyacu kiyifuza."

Yavuze ko Guverinoma yifuza ko Kaminuza y'u Rwanda iba Kaminuza yigisha abazaba abakozi ba Leta beza, Kaminuza yigisha abazaba abakozi b'abikorera ku giti cyabo nabo beza, Kaminuza yigisha abazateza imbere igihugu cyacu none n'igihe kiri imbere.'

Yashishikarije abanyeshuri kuba umusemburo w'impinduka, aho bagiye kuba no gukorera. Yabasabye kandi kuba inyangamugayo, nk'uko byumvikana mu ndahiro bavuga iyo barangije amasomo yabo. 

Akomeza ati "Muri urwo rwego rero nagira ngo nshishikarize abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kugenda mukaba umusemburo w'impinduka, mukaba intangarugero aho mugiye kuba n'aho mugiye gukorera, mukaba inyangamugayo. Kandi byinshi mwabivuze muri ya ndahiro mwarahiye, twese dushima."


Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda


Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma izafasha Kaminuza y'u Rwanda gukemura ibibazo ifite

Abasaga ibihumbi 6 basoje amasomo muri UR- Minisitiri Ngirente yabasabye kuba umusemburo w'impinduka mu buzima bwabo n'ubw'abandi 

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura, yabwiye abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri Kaminuza, bakemura ibibazo kandi batanga ibisubizo 

Abanyeshuri 5,702 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda. Umuhango wabereye kuri sitade ya Nyagatare 

Ibyishimo ni byose ku basoje amasomo muri UR- Basabwe kubakira ku ndahiro bavuze basoza amasomo yabo







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123006/minisitiri-ngirente-yasabye-5702-bahawe-impamyabumenyi-na-kaminuza-yu-rwanda-kuba-umusembu-123006.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)