MTN na Inkomoko batangaje imishinga y'abakom... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu mu nyubako ya Fair View iherereye Kacyiru mu karere ka Gasabo, gitangira ku isaha ya saa munani.

Kitabiriwe n'umuyobozi wa Inkomoko, Rwagasore Aretha, abakozi baje bahagarariye MTN Rwanda, ndetse n'urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu 6 baje kumurika ibikorwa bifuza ko 'Level up your Biz Initiative' yabafasha guteza imbere.


Muri iki gikorwa, uru rubyiruko rwamuritse imishinga yarwo imbere y'akanama nkemurampaka karebaga niba nyir'umushinga awufitiye icyizere, akamaro uzagirira sosiyete muri rusanjye, inyungu bateganya, no guhanga udushya biwugaragaramo.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Olivia Kaze, umwe mu rubyiruko ufite uruganda rukora ibicuruzwa bitangiza ibidukikije, birimo amavuta yaba ayo ku ruhu cyangwa mu mutwe, yatubwiye icyo yumva yiteze nyuma yo kumurika ibikorwa bye.

Yagize ati " Nta kindi nitezemo ni uko bampfasha, babasha kuduha inkunga turi kubasaba, ndetse no kudufasha kugenda twaguka mu bikorwa byacu, bakaduha ibitekerezo ndetse n'inkunga y'amafaranga bazaha abatsinze."

Nyandekwe Simplice ufite uruganda rwitwa 'Real brothers Ltd" rukora ubucuruzi bwo guhinga no kugurisha ibihumyo, yavuze imbogamizi ahura nazo n'igisubizo yumva 'Level up your Biz Initiative' yamugezaho aramutse agize amahirwe yo gutsinda.

Yagize ati "Ikibazo gihari mu bucuruzi dukora ni uko tutabasha guhaza isoko ry'abakiriya bacu, ni ukuvuga ngo nitubona aya mafaranga bizongera ingano y'ibyo twatangaga ku isoko, hanyuma n'abagenerwabikorwa bacu bazaba babyungukiyemo."

Daria Umuringa, umukozi wa MTN muri serivisi ishinzwe abakiriya yadutangarije ko nyuma y'imurikwa ry'ibi bikorwa, hazakurikiraho gutoranywamo batatu bazahiga abandi, ati "Igikurikiyeho ni ukuzabamenyesha batatu batsinze."

Yakomeje avuga ibyo MTN yahisemo gushyiramo imbaraga mu kuzamura urubyiruko, agira ati "Muri MTN n'ubundi dukunda gukora imishinga izamura sosiyete dutuyemo, noneho na cyane cyane urubyiruko kuko tuziko ariyo maboko y'igihugu mu gihe kiri imbere.

N'ubundi tuzakomeza dushyigikira urubyiruko mu mishinga igiye itandukanye, kuko ntabwo duha abakiriya bacu serivisi zijyanye no guhamagara cyangwa interineti gusa, ahubwo turarengaho tukabaha n'izindi serivisi zabafasha gutera indi ntambwe, bakava aho bari bahagaze bagera ku rundi rwego."

Emmanuel Gashagaza, umwe mu bashinzwe 'Level up your Biz Initiative' mu Inkomoko yatubwiye amwe mu mahugurwa yatanzwe kuri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko arimo "Kwamamaza ibyo bakora, ndetse n'uburyo bwo kubyamamaza n'aho babyamamariza, ndetse no kubafasha kumenya abo babicuruzaho."

Yakomeje agira ati "Nyuma tubahugura kubijyanye noneho no gucunga umutungo waba wavuye muri icyo gihe baba bacuruje ibicuruzwa byabo kuri ba bantu twabafashije nanone kumenya."

Iki gikorwa kizasozwa no gutangaza batatu bahize abandi mu bikorwa bifitiye sosiyeti akamaro, aho bazahabwa ibihembo birimo amafaranga no gufashwa n'ibi bigo kumenyekanisha ibikorwa byabo ku bakiriya bari hirya no hino mu gihugu.

Abakemurampaka baje kumva ibikorwa bya batandatu bakomeje muri 'Level up your Biz Initiative'

Rwagasore Aretha uhagarariye Inkomoko mu Rwanda


Kaze Olivia umwe mu rubyiruko rwamuritse ibikorwa byabo

Daria Umuringa ushinzwe serivisi z'abakiriya muri MTN

 



AMAFOTO: Serge




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123374/mtn-na-inkomoko-batangaje-imishinga-yabakomeje-muri-level-up-your-biz-123374.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)