Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022. Cyayobowe na Tracy Agasaro usanzwe akora kuri KC2 y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). Iki gitaramo Hillsong London yaririmbyemo cyateguwe na Rwanda Events Group ifatanyije na Aflewo Rwanda. Cyaje gikurikira icyabaye mu 2019 nacyo cyari cyiswe 'Hillsong London Live in Kigali'.
Kwinjira byari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP. Cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko BK Arena yari yakubise yuzuye, kabone n'ubwo kwinjira byari ukwishyura. Abahanzi bose baririmbye mu buryo bwa 'Live', ibintu byaryoheye cyane abitabiriye.
Hillsong London yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali ku nshuro ya kabiri
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abarimo ab'amazina azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nka Gaby Irene Kamanzi, Israel Mbonyi, James & Daniella, Aline Gahongayire, Prophet Brown washinze Itorero Spirit Republic, Theophile Ndizihiwe washize ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Ubugingo, The Pink, Danny Mutabazi n'abandi.
Aime Uwimana ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Uyu muramyi umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakirijwe urufaya rw'amashyi. Yaririmbye indirimbo zirimo 'Yanyishyuriye imyenda Yose', 'N'ubwo bamboha', 'Shimwa', 'Urwibutso' n'izindi.
Uyu muhanzi yagaragarijwe urukundo rwo ku rwego hejuru. Kuva atangiye kugeza asoza, abantu bagaragazaga ko bakinyotewe no gutaramirwa na we. Aime Uwimana asoza kuririmba, yasoreje ku ndirimbo yo mu mudiho wa Kinyarwanda yise 'Nimwiza'. Iyi yanayiririmbye ari kumwe n'ababyinnyi bacinyaga akadiho bya Kinyarwanda.
Aime Uwimana yakurikiwe na Bishop Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo. Uyu muhanzi w'umunyabigwi yakirijwe urufaya rw'amashyi n'abari bitabiriye. Maze nawe agaragaza ko yishimiye gutaramira mu Rwanda cyane ko akanyamuneza kari kose ku maso ye.
Benjamin Dube, umuramyi w'umuhanga Afurika ifite, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zamamaye nka 'Yiwo Lawa Amandla', 'He Keeps on Doing', 'Bless the Lord' , 'Jehovah Is Your Name' , 'When I Think About Jesus' , 'Uvumile' n'izindi nyinshi zatumye benshi bajya mu mwuka wo kuramya Imana.
Benjamin Dube yahesheje umugisha abanya-Kigali
Uyu mugabo w'imyaka 60, yanyuzagamo akaganiriza abari bitabiriye iki gitaramo. Hari aho yagize ati 'Iyo Imana iri mu ruhande rwawe, nta muntu wakurwanya ngo bimukundire.'
Benjamin Dube yaherukaga mu Rwanda mu 2019 mu gitaramo yari yatumiwemo n'itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n'indirimbo zaryo zirimo nka 'Wadushyize Ahakwiye.' Iki gitaramo cyari cyiswe 'True Worship' cyabereye i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena.
Ubusanzwe, Benjamin Dube ni umushumba w'itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w'indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 30 akora umurimo wo kuririmba. Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda, nka 'Ketshepile Wena' yahimbwemo 'Hariho Impamvu' na 'Thel'umoya' ihinduka 'Nimurebe Urukundo.'
Hillsong London ni yo yashyize akadomo kuri iki gitaramo. Yakiriwe ku ruhimbi ahagana saa yine zuzuye z'ijoro, ihamara isaha n'indi minota kandi nta guhagarara [Non Stop]. Mbere yo kuririmba, aba baramyi bavuze ko bakunze cyane abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu bagarutse gutaramana nabo mu gitaramo gifite umwihariko wo gushima Imana.
Ubwo iri tsinda ryari rigeze kuri stage, uwari uyoboye igitaramo yasabye buri umwe gucana urumuri rwa telefone ye. Byabaye nko korosora uwabyukana na cyane ko buri umwe yari anyotewe no gutaramana n'aba baramyi mpuzamahanga baba mu itsinda rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi.
Iri tsinda ryari rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko naryo rihaheruka mu 2019, ryaririmbye ibihangano byaryo byakunzwe ndetse na n'ubu bigifasha benshi. Indirimbo 'Hosanna' bayigezeho abantu hafi ya bose bagira mu bicu icyarimwe.
Hillsong London bizihiye abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda
Hillsong London baririmbye indirimbo zirimo 'Oceans', 'This is Living', 'Real Love', 'Jesus Is', 'That's The Power', 'Lord you're all I Need', 'What a beautiful name', 'Surrender', 'Behold' n'izindi nyinshi. Ubwo bari bageze kuri 'What a beautiful name', ibintu byahinduye isura muri BK Arena.
Abantu bose bahise bahaguruka baramburira Imana amaboko, baririmbana n'iri tsnda ko "Izina rya Yesu nta rindi ryagereranywa naryo ku Isi". Bayiririmbanye n'iri tsinda ijambo ku rindi. Iyi ndirimbo irakunzwe cyane ku Isi hose dore ko kuri Youtube honyine imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 464.
Hillsong London ni itsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia. Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z'ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.
Uretse kuba rwaratangiriye muri Australia, ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y'Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitaramo Hillsong London yakoreye i Kigali cyatangiye saa mbili z'umugoroba kirangira saa tanu zirenga. Ni igitaramo kitazibagirana mu mitima y'abacyitabiiye bitewe n'icyanga cyacyo. Cyaranzwe no kuramya Imana bitagira umupaka mu muziki mwiza cyane uryoheye amatwi n'amaso.
Rwanda Events yateguye iki gitaramo iherutse kubwira inyaRwanda ko batumiye Hillsong London ku nshuro ya kabiri kuko ubwo baheruka mu Rwanda 2019 bakoze igitaramo cyiza cyishimirwa na benshi ariko "duhita tugira ikibazo mu Rwanda ndetse no ku isi yose cya COVID-19".
Bati "Uyu mwaka rero twatekereje ko aho ibitaramo byongeye kwemerwa kandi n'ibyiza nk'igihugu twashoboye kugeraho nyuma y'icyorezo byaba byiza ko habaho igitaramo cyo kuramya no gushima Imana. Hillsong London yakunze u Rwanda nabo bishimira kugaruka kwifatanya natwe muri iki gikorwa". Ni ko byagenze koko, igitaramo cyaranzwe n'amashimwe akomeye.
REBA AMAFOTO YARANZE IGITARAMO CYA HILLSONG LONDON, BENJAMIN DUBE NA AIME UWIMANA
BK Arena yari yakubise yuzuye! Abanyarwanda bakunda Gospel pe!
Ni igitaramo cy'amateka azandikwa mu bitabo bya Afrika!
Dj Spin yavangavanze imiziki mbere y'uko umuhanzi wa mbere agera kuri stage
Aime Uwimana yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Banahimbaje Imana mu mbyino nyarwanda
Abaririmbyi bafashije Aime Uwimana kuri stage
Aime Uwimana, ikirango cy'umuziki wa Gospel mu Rwanda
Kuramya Imana ni ibintu abanyarwanda baha agaciro
Ni ku nshuro ya kabiri Aime Uwimana ahurira na Hillsong London ku ruhimbi
Aime Uwimana yegereje benshi intebe y'Imana
Dube yaherukaga i Kigali mu 2019
Dube arakunzwe cyane muri Afrika no mu Rwanda by'umwihariko kuko indirimbo zashyizwe mu Kinyrwanda
Utayishima ni nde?Tracy Agasaro wayoboye iki gitaramo yanyuzagamo agasetsa abantu
Nta rungu mu gitaramo cyayobowe na Tracy Agasaro
Tracy yahinduye imyenda agaruka ari mushya
Iki gitaramo cyari kigamije gushima Imana yarinze abanyarwanda
Hillsong London yageze kuri stage saa yine zuzuye
Hillsong London niyo yasoje iki gitaramo
Israel Mbonyi na James banze kuguma iwabo kandi Hillsong bakuze bumva iri i Kigali
Baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zamamaye
Bateye barikirizwa!
Bacuranze umuziki wa Live
Ibi bihe bidasanzwe bazahora babikumbura!
"Ndetse n'umwana muto uzi gusenga Imana, ntabwo azagira ubwoba azafashwa no gusenga"
Hillsong irakunzwe ku rwego rwo hejuru
Abakunzi ba Gospel bahawe Noheli n'Ubunani na Hillsong London, Benjamin Dube na Aime Uwimana
AMAFOTO: Rwanda Events Group