MU MAFOTO 40: Ikimero cyumunyatanzaniyakazi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo iri muzo Otile Brown amaze gushyira hanze, ibaye iya kabiri akoranye na The Ben,  ikaba ari iya gatatu akoranye n'umunyarwanda kuko afitanye indi na Meddy yaciye ibintu yitwa 'Dusuma'.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, hagaragaramo umukobwa witwa Jasinta Mukwabe.

Uyu munyamideli akaba agaragara akina urukundo muri iyi ndirimbo n'aba bahanzi, by'umwihariko Otile Brown bagaragara bishimana mu buryo budasanzwe.

Jasinta uba wambaye nk'abakobwa bagiye kurya isi ku mazi mu mwambaro uzwi nka Bikini, hari n'aho ajya hejuru y'uyu muhanzi baba bakorakoranaho.

Nyuma yo kubona iyi ndirimbo tukaba, inyaRwanda.com, twifuje kubereka ubwiza bw'uyu mukobwa ukunze kuvugisha benshi banakomeza kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Uretse kugenda uyu mukobwa amurika imyenda, yanitabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Calabar Africa ahagarariye Tanzania. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwihirwe Yassipi Casimir.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA OTILE BROWN NA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122900/mu-mafoto-40-ikimero-cyumunyatanzaniyakazi-ugaragara-akinisha-otile-brown-na-the-ben-122900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)