Muhanga: Buri rugo rwatangiye guhabwa ibiti bizafasha mu kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu Stewards of Eden, ubinyujije mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri watangiye guha abaturage ibiti bivangwa n'imyaka mu rwego rwo kurinda ibidukikije, ariko kandi no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.

Umuyobozi w'Umuryango Stewards of Eden, Uwihoreye Fidele yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko batangiye gahunda yo gutanga ibiti by'imbuto nibura 3 ku muryango bikazafasha kurandura imirire mibi n'Igwingira ku bana, ariko kandi bikaba no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, aho ku ikubitiro ibiti bazatanga bigera ku bihumbi 10.

Yagize ati' Twatangiye gukorana n'abaturage aho tubaha ibiti by'imbuto mu rwego rwo gusigasira no kurinda ibidukikije. Iyo urebye neza bigaragara ko bigenda bicyendera kubera isuri inatwara ubuzima bw'abantu. Ibikorwa byacu twagerageje no kubihuza na gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi n'igwingira kuko nacyo ni ikibazo gikomereye igihugu cyacu. Muri iyi gahunda tuzatanga ibiti bivangwa n'imyaka kandi tukabona bizafasha imiryango igihe bizaba bitangiye kwera'.

Uretse gufasha mu kubungabunga ibidukije no gutanga imbuto ziribwa zizafasha mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, umumaro wundi w'ibi biti ni uko bizafasha kugabanya imyuka mibi yangiza ikirere, kurwanya isuri ndetse bikazanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'umuturage, aho azihaza ku mbuto agasagurira n'isoko.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko ibikorwa byabo bazabifatanyamo n'abaturage kandi ko uzashaka igiti cyo gutera wese azagihabwa kandi bakagikurikirana aho gipfuye bakagisimbuza.

Rwagasana Fiston, umurezi mu rwunge rw'Amashuri rwa Nyabisindu mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye avuga ko uyu muryango wigisha abato n'abakuru kubungabunga ibidukikije kuko iyo byangiritse ikiremwamuntu nicyo gihura n'ingaruka

Yagize ati' Umuryango wacu turakora kandi tukabanza kwigisha abaturage tuzakorana mu myaka 5 igiye gukurikiraho kandi ntabwo turobanura abato n'abakuru, bose bazigishwa gufata neza ibidukikije kuko ibikorwa bya muntu nibyo bituma habaho ingaruka zitandukanye harimo no kubura ubuzima biturutse ku iyangirika ry' imisozi kandi ibikorwa bya muntu nabyo byangiza byinshi. Uwo tuzaha igiti tuzamukurikirana ku buryo n'ikizapfa tuzahita tugisimbuza'.

Nyirangirimana Mediatrice, avuga ko ibiti by'imbuto batanga bizafasha guhangana n'imirire mibi yugarije imiryango igihe bizaba bitangiye gutanga imbuto. Akangurira abaturage kubungabunga ibidukikije ariko kandi akanibutsa abakiri bato impamvu yo kwita ku bidukikije no guca imirwanyasuri mu masambu ku bayafite.

Muremankiko Floduard wahawe ibiti by'imyembe yagize ati' Turashimira uyu muryango wadutekerejeho ukaduha ibiti bizaduha imbuto ziribwa kandi bakanadukangurira uburyo bwo kubyitaho no kubungabunga ibidukikije. Si ibanga kuko mu myaka itanu kuzamura tuzaba twaratangiye gusarura kandi twararwanyije isuri '.

Muri uyu mushinga, buri rugo rwo mu murenge wa Nyamabuye ruzahabwa ibiti 3 harimo ibiti by'amacunga, umwembe, avoka n'amapera. Bateganya kandi ko bazanashyiraho uburyo mu bigo by'amashuri bizafashwa gushyiraho amahuriro y'abana yo kubungabunga ibidukikije no kwigisha abandi.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/12/01/muhanga-buri-rugo-rwatangiye-guhabwa-ibiti-bizafasha-mu-kurwanya-imirire-mibi-no-kubungabunga-ibidukikije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)